NABU yahize kongera umubare w'abana basoma ibitabo hifashishijwe ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mikoranire igamije guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga cyane ku banyeshuri n'abarimu bari basanzwe bagorwa n'iki kibazo, aho bazahabwa telefoni zigezweho mu rwego rwo kwegerezwa ibitabo.

Binyuze mu mushinga wa 'Project Infinity' hazatangwa ibikoresho by'ikoranabuhanga byashyizwemo porogaramu (application) ya NABU yifashishwa mu gusoma inyandiko kuri interineti, bizahabwa abana batarengeje imyaka 10 bo muri Kenya, u Rwanda na Nigeria.

NABU izatanga telefoni zigezweho ku barimu ibihumbi 50 bo mu mashuri abanza n'ay'incuke ndetse izanahugure abarenge ibihumbi 50 ku kwigisha abana gusomera mu ruhame kuko byibura umwana akwiye kubitozwa iminota 15 ku munsi.

Umuyobozi wa NABU Rwanda, Nkwakuzi Phillipe avuga ko kubona ibitabo byo gusoma bidakwiye kuba iby'abana bo mu miryango ikize gusa kuko ari uburenganzira bw'ibanze kuri bose.

Ati 'Hamwe na GSM Systems, turateganya gusakaza ikoranabuhanga mu barimu n'abandi barezi, tubaha ibikoresho bizaborohereza mu kwita ku banyeshuri no kubabonera ibitabo byo gusoma mu ndimi zabo kavukire hakurikijwe ikigero cy'ubukure barimo kandi ibyo bitabo bakabibona ku buntu.'

Umuyobozi muri GSM System, Elizabeth Paul avuga ko iyi mikoranire igamije kuziba icyuho mu guteza imbere umuco wo gusoma.

Ati 'Twiyemeje gukoresha ikoranabuhanga nk'uburyo buzana impinduka nziza mu bijyanye n'uburezi no guteza imbere umuco wo gusoma twifashisha udushya n'ikoranabuhanga, tukongerera ubushobozi abantu ku giti cyabo, tukaziba icyuho kigaragara mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi.'

Yakomeje avuga ko ibi bizafasha kubaka sosiyete itagira uwo iheza mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga kuko ryitezweho gutanga ubumenyi buzafasha n'abo mu gihe kizaza.

Iyi gahunda yitezweho gutoza abana umuco wo gusoma bakiri bato ndetse no gufasha abarimu kubona imfashanyigisho z'ibitabo bakenera. Ihura kandi na gahunda y'igihugu yo kongera ikoranabuhanga mu mashuri.

Kugeza ubu NABU ushobora kuyibonaho amako menshi y'ibitabo mu cyongereza n'ikinyarwanda.

Umuyobozi wa NABU Rwanda, Nkwakuzi Phillipe avuga ko kubona ibitabo byo gusoma bidakwiye kuba iby'abana bo mu miryango ikize gusa
NABU yahize kongera umubare w'abana basoma ibitabo hifashishijwe ikoranabuhanga
Umuyobozi muri GSM System, Elizabeth Paul avuga ko imikoranire na NABU igamije kuziba icyuho mu guteza imbere umuco wo gusoma.
Abarimo barenga ibihumbi 50 bazahugurirwa kwigisha abana gusomera mu ruhame



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nabu-yahize-kongera-umubare-w-abana-basoma-ibitabo-hifashishijwe-ikoranabuhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)