NCBA Bank igiye gufungura ishami mu ruganda rw'amata y'ifu i Nyagatare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Banki y'ubucuruzi ya NCBA, yatanze inguzanyo ya miliyoni 27 z'Amadolari ya Amerika kuri uru ruganda, yafashije mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga no kuwugeza ku musozo. Muri rusange Inyange Industries ikaba yarakoze ishoramari ry'ari hafi miliyoni 100 z'Amadolari y'Amerika.

Mu murongo wo guharanira iterambere mu rwego rw'ubukungu mu Ntara y'Iburasirazuba, Banki ya NCBA, igiye gufungura ishami ryayo muri uru ruganda rutunganya amata ruherereye muri Nyagatare.

Uku kwagura ibikorwa kw'iyi banki, ni intambwe ikomeye muri gahunda zayo zo gushimangira umusanzu wayo mu Rwanda no muri Afurika y'Iburasirazuba.

Iri shami rishya rya NCBA rizatanga serivisi z'imari zijyanye n'ibyifuzo byihariye by'inganda z'amata. Iyi gahunda ni imwe mu bigize umurongo mugari wa NCBA wo gushyiraho uburyo buboneye bwo gushyigikira ibikorwa by'ubworozi n'ubuhinzi.

Umuyobozi Mukuru wa Inyange Industries Ltd, Biseruka James, yavuze ko 'Twishimiye gukorana na Banki ya NCBA. Ubu bufatanye buzagirira akamaro aborozi binyuze mu kugena uburyo bworoshye bwo kubona serivisi z'imari, bigatanga umusanzu mu kuzamura no kubungabunga urwego rw'amata mu Ntara y'Iburasirazuba.'

NCBA yagennye miliyari 5 Frw y'inguzanyo azahabwa aborozi bajyana amata kuri uru ruganda rushya, akazajya yishyurwa ku nyungu ya 9% ku mwaka.

Umuyobozi mukuru wa NCBA mu Rwanda, Nicholas Musyoka, yavuze ko 'Ubu bufatanye bugaragaza ko twiyemeje gutanga serivisi z'imari mu buryo bworoshye, cyane cyane ku borozi bafatiye runini inganda z'amata.'

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri NCBA Rwanda, Diane Mukunde, yavuze ko 'Uretse ubucuruzi, dufite n'intego yo gutangiza gahunda zo kongera ubumenyi mu bijyanye n'imari, n'ubundi buryo bujyanye no gukoresha telefoni mu kugera kuri serivisi z'imari, byagenewe aborozi bo mu byaro, bibaha ubushobozi bwo gucunga neza imari yabo no kuyishora mu bikorwa by'ubworozi burambye'.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry'Ubucuruzi mu Karere muri NCBA, Anthony Ndegwa, yavuze ko 'Twubatse uburyo bwahinduye inzego z'ubuhinzi n'ubworozi muri Kenya na Tanzania ndetse na muri gahunda zinyuranye z'inganda.'

'Ibi ni ugukomeza gahunda zacu mu Karere zo kubaka abaturage bafite ubushobozi mu by'imari.'

Iyi gahunda ni imwe mu ngamba za Banki ya NCBA zo kwagura ibikorwa byayo mu bice by'ingenzi by'u Rwanda, birimo Nyagatare, Rubavu na Rusizi.

Uku kwaguka bizashimangira umurongo wa banki mu gushyiraho serivisi ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga, gufasha ibigo binini kugera ku ntego zayo no gufasha ibigo kubona ibikoresho binyuranye biba bikeneye.

Binyuze muri ubu bufatanye, NCBA na Inyange, bizatanga umusanzu mu rwego rw'imari mu Ntara y'Iburasirazuba muri rusange by'umwihariko mu Karere ka Nyagatare.

Ibi bizagerwaho binyuze mu kuzamura umusaruro w'amata, kunoza imigendekere myiza y'ibikorwa mu ruhererekane rwo gutunganya amata, no mu bikorwa by'ubuhinzi burambye. Iyi gahunda yitezweho ku zazamura imibereho y'abaturage no guhanga imirimo myinshi.

Umuyobozi Mukuru wa Inyange Industries Ltd, Biseruka James, yavuze ko bishimiye gukorana na NCBA Bank



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ncba-bank-igiye-gufungura-ishami-mu-ruganda-rw-amata-y-ifu-i-nyagatare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)