NCBA Bank Rwanda igiye gufungura ishami ku Gisozi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gisozi ni agace kazwiho imirimo ihakorerwa irimo iy'ubwubatsi n'ububaji. Nyuma yo kubona igikwiye gukorwa mu rwego rw'imari ngo ibi bikorwa bishyigikirwe, NCBA Bank Rwanda, yiyemeje kuba umufatanyabikorwa wizewe kandi utanga serivisi zishingiwe ku bikenewe.

Mu gufungura iri shami rishya, iyi banki, izaba ishishikajwe no gutanga serivisi z'imari zijyanye n'ibyifuzo byihariye mu rwego rw'ubwubatsi n'ububaji. Biteganyijwe ko iri shami rizafungurwa mu cyumweru gitaha.

Igikorwa cy'umuganda cyabaye kikabimburira ifungurwa ry'iri shami rishya, cyabaye umwanya mwiza wo kuganira n'abaturage ba Gisozi mu buryo bwimbitse.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri NCBA Bank Rwanda, Samuel Gatari, yavuze ko 'Muri NCBA, twizera imbaraga z'ubufatanye hagati y'abaturage. Kwita ku baturage ni ikintu cy'ingenzi mu byo dukora. Binyuze mu kugena serivisi zijyane n'iby'ibanze biba bikenewe, bituma tugira uruhare mu guteza imbere urweg rw'ubukungu.'

'Kuza muri uyu muganda ni ugushaka kumenyana n'abaturage ba Gisozi, tukumva imbogamizi bahura na zo, ari na ko turebera hamwe uko twatanga umusanzu mu mibereho myiza yabo. Ishami ryacu rishya rizaba igicumbi cy'iterambere no kwigira kw'abaturage mu by'imari.'

Ishami rya Gisozi rizatanga serivisi z'imari zigenewe abantu ku giti cyabo n'ibigo by'ubucuruzi muri ako gace, zirimo gutanga inguzanyo zo kwagura ibikorwa by'ubucuruzi, korohereza ibikorwa by'ubucuruzi guhererekanya amafaranga no gutanga inama mu by'imari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Musezero, Egide Habumuremyi, yavuze ko kuba NCBA Bank rwanda, yifatanyije n'abaturage baho ari ugushyiraho urufatiro rw'ubufatanye burambye kandi buzanira inyungu impande zombi, anayishimira inkunga y'ubwisungane mu kwivuza yishyuriye abaturage 150 bo muri aka kagari.

Ati 'Iyi nkunga izatuma habaho imibereho myiza mu baturage binyuze mu kugabanya ibituma bakoresha amafaranga menshi no koroherwa kubona serivisi z'ubuvuzi. Ibi bikorwa ni ingenzi cyane ku mibereho myiza y'abaturage bacu kandi byerekana ko Banki ya NCBA yiyemeje kuyitaho.'

NCBA Bank Rwanda kuri ubu ifite amashami i Musanze, i Kayonza, Nyabugogo, Kigali Heights na Downtown. Iyi banki yiyemeje kwagura ibikorwa byayo no kwegera abaturage, ndetse ikaba ifite intego yo gufungura andi mashami ane muri uyu mwaka harimo n'irya Gisozi rizafungurwa icyumweru gitaha.

Abakozi ba NCBA Bank Rwanda bifatanyije n'abaturage bo ku Gisozi mu muganda usoza ukwezi
NCBA Bank Rwanda irateganya gufungura ishami ku Gisozi mu kurushaho kwegera abakiliya
Uyu muganda wabaye umwanya mwiza wo gusabana n'abaturage batuye aho iyi Banki yitegura gufungura ishami rishya
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Musezero yashimiye NCBA Bank yifatanyije nabo mu muganda
Nyuma y'umuganda abakozi ba NCBA Bank n'abaturage bafashe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ncba-bank-rwanda-igiye-gufungura-ishami-ku-gisozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)