NEC yashimye imyitwarire y'Abanyarwanda bazindukiye mu matora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyaneza yagaragaje ko Abanyarwanda bazindutse mu masaha ya Saa Munani z'ijoro bagana ku biro by'itora, kugira ngo batore kare ibyatumye saa Moya zuzuye amatora ahita atangira.

Ati 'Turabashimira uburyo bitwaye kuko batoye mu mutuzo nk'uko bisanzwe kandi babyitwayemo neza. Turashimira kandi imitwe ya politiki uburyo bubahirije ibyo twabasabye ku bijyanye no kwiyamamaza, uyu munsi nta gikorwa cyo kwiyamamaza twabonye haba mu mayira, ku biro by'itora n'ahandi kandi turabashimira ababigizemo uruhare.'

Yagaragaje ko abitabiriye amatora bitabiriye ku rugero rwo hejuru mu bice byose by'igihugu.

Munyaneza yagaragaje ko kugeza Saa Kumi n'Igice hari aho amatora yari akiri gukorwa nk'uko biteganywa n'itegeko ngenga rigenga amatora mu gihe hari impamvu zituma amatora akomeza gukorwa nyuma y'isaha yagenwe.

Yagaragaje ko uturere mu turere twa Gasabo, Kamonyi na Bugesera ari ho hakiri ibiro by'itora byaganwe n'abantu benshi ku buryo Saa Cyenda zageze batarasoza gutora, mu gihe ahandi Saa Cyenda bahise batangira kubarura amajwi.

Munyaneza yagaragaje ko ibirebana n'ibyo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora igiye gutangaza bigamije kumara amatsiko Abanyarwanda ku birebana n'imigendekere y'amatora biriwemo.

Ati 'Iyo tuvuze iby'ibanze tuba tubitandukanya n'ibyo itegeko riteganya, iby'ibanze biteganywa na komisiyo y'Igihgu y'amatora kugira ngo Abanyarwanda batangire kumenya ibyavuye mu matora by'ibanze. Ni ukumara amatsiko tubereka uko uyu munsi bihagaze. Ariko ubundi itegeko riteganya ko ibyavuye mu matora bitangazwa nyuma y'iminsi itanu nyuma y'amatora.'

Biteganyijwe ko amajwi y'agateganyo azatangazwa ku wa 20 Nyakanga 2024 mu gihe ku wa 27 Nyakanga hazatangazwa amajwi ku buryo bwa burundu.

Abenshi bazindutse batora kare bahita basubira mu mirimo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nec-yashimye-imyitwarire-y-abanyarwanda-bazindukiye-mu-matora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)