NEC yashimye uko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu gihe habura amasaha make ngo ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bisozwe.

Oda Gasinzigwa yagaragaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa 20 Kamena 2024 bikaba byasojwe kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024 muri rusange byagenze neza.

Ati 'Turashimira abakandida kubera ko ibyo twaganiriye muri rusange byagenze neza, bariyamamaje bakurikiza amabwiriza bakoze ibijyanye n'ibyo Komisiyo y'igihugu y'amatora yasabaga. Ntihabura rimwe na rimwe wenda umukandida umwe akavuga ko hari ikitagenze neza ariko icyo twari twubatse ni uko haramutse hari ikibazo cyaboneka babimenyesha komisiyo.'

Hari amwe mu mashyaka n'imitwe ya politiki yagiye agaragaza ko yahuye n'ibibazo byakomye mu nkokora ibikorwa byabo byo kwiyamamaza nka PS Imberakuri mu Karere ka Gicumbi na Green Party mu Karere ka Ngoma ndetse na Rulindo.

Perezida wa NEC yagaragaje ko ibikorwa nk'ibyo bito bito Komisiyo yabyakiriye, ariko agaragaza ko bishimira ko muri rusange ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza.

Ati 'Ibikorwa bito bito barabimenyeshaga tukaganira na bo tukanaganira n'inzego zibishinzwe bigakemuka kandi nabo barabyishimira. Nta kibazo kidasanzwe kitabonewe igisubizo.'

Mu kiganiro n'Itangazamakuru Perezida w'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Green Party, Dr Frank Habineza, yagaragaje ko agereranyije ibikorwa bye byo kwiyamamaza n'ibyo mu 2017 uyu mwaka byagenze neza kandi ko yiteguye gutsinda amatora.

Dr. Frank Habineza yerekanye ko hari aho bitagenze neza nko mu turere twa Ngoma na Rulindo ariko ko bitababujije gukomeza ibikorwa byabo byo kwiyamamaza.

Perezida w'Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'Abanyarwanda, Dr Vincent Biruta na we yagaragaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza muri iryo shyaka byagenze neza ndetse ko n'imikoranire hagati yabo n'inzego z'ibanze yari ntamakemwa.

Ku rundi ruhande Perezida w'Ishyaka PS Imberakuri, Mukabunani Christine mu Kiganiro yagiranye n'abanyamakuru cyagarukaga kw'ishusho y'ibikorwa bye byo kwiyamamaza yagaragaje ko byagenze neza nubwo hari aho yahuye n'ibibazo ariko atari henshi.

Yagaraje ko aho yahuye n'imbogamizi yabimenyesheje Komisiyo y'Igihugu y'Amatora kandi ko yizeye ko ababigizemo uruhare bazabibazwa.

Ibikorwa byo kwiyamamaza birasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2024 saa 23:59.

Biteganyijwe ko ku wa 14 Nyakanga Abanyarwanda batuye mu mahanga bazatora Umukuru w'Igihugu n'Abadepite 53, abari imbere mu gihugu bazatora ku wa 15 Nyakanga mu gihe ibyiciro byihariye birimo abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga bazatorwa ku wa 16 Nyakanga 2024.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yashimye uko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nec-yashimye-uko-ibikorwa-byo-kwiyamamaza-byagenze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)