NEC yatangaje abazemererwa gutorera aho batanditse kuri lisiti y'itora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 29 Kamena 2024 ni bwo NEC yatangaje ko kwiyimura kuri lisiti y'itora byarangiye, bityo buri wese akaba agomba kuzatorera aho yanditse kuri lisiti y'itora.

Mu matora azaba tariki ya 14-16 Nyakanga 2024, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora nyuma yo gusanga hari abatazabasha kubona uko batorera aho banditswe, yemeje ibyiciro by'abantu bazemererwa gutorera aho bari.

Muri abo bemerewe kuzatorera aho batanditse, harimo abashinzwe umutekano bari mu kazi, abanyamakuru bakurikirana ibikorwa by'amatora, abashinzwe imirimo y'amatora, abaganga, abakora imirimo y'ubutabazi bari mu kazi ako kanya, abarwayi n'abarwaza ndetse n'abari mu butumwa bw'akazi.

Si abo gusa yatekerejeho kuko harimo kandi, Abahagarariye imitwe ya Politiki, ishyirahamwe ry'imitwe ya Politiki cyangwa umukandida wigenga, indorerezi zitora z'Abanyarwanda, Umunyarwanda uje mu Rwanda avuye mu kindi gihugu mu gihe cy'amatora ariko yariyandikishije ku rutonde rw'itora rwo muri Ambasade y'u Rwanda.

Undi wemerewe gutorera aho ari ni Umunyarwanda wiyandikishije mu gihugu umunsi w'itora ukagera ari hanze y'igihugu nawe yemerewe gutorera aho azaba ari ako kanya.

Amatora azatangira tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda bari mu mahanga naho abari mu gihugu bazatora tariki ya 15 Nyakanga na 16 ku byiciro byihariye.

Komisiyo y'igihugu y'amatora yatangaje abemerewe gutorera aho batanditse kuri lisiti y'itora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nec-yatangaje-abazemererwa-gutorera-aho-batanditse-kuri-lisiti-y-itora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)