Ngororero: Inkuba yishe abantu batandatu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bibaye nyuma y'uko imvura yari imaze igihe kinini itagwa yaba muri aka karere ndetse no mu gihugu muri rusange ariko kuri uwo munsi ubwo yagwaga yari yiganjemo inkuba.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yahamirije IGIHE iby'aya makuru avuga ko batandatu bahise bihasiga ubuzima, abandi batatu barakomereka bahita bajyanwa kwa muganga. Abo bitabye Imana ni abo mu mirenge ya Muhanda, Kabaya, Sovu ndetse na Nyange.

Yagize ati 'Akarere, turi gufasha mu gikorwa cyo gushyingura no gufasha batatu bakomeretse aho bari mu bitaro no kubafasha ibyo baba bakeneye.'

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw'akarere bukomeje guhumuriza ab'imiryango yahuye n'ibyago byo kubura ababo kandi ko akarere kazanatanga imfashanyo aho izaba ikenewe ku miryango yabo.

Ubuyobozi bw'Akarere bwibukije abaturage bose kwirinda kuba ahantu hose hashobora guteza ibyago mu gihe cy'imvura, no kwirinda ibishobora kubateza ibyago nko kugama munsi y'ibiti, kuvugira kuri telefone mu gihe cy'imvura nyinshi, gufungura televiziyo na radiyo ndetse no kwitwikira imitaka ikozwe mu byuma.

Iyo mvura yarimo inkuba yishe abantu muri ako Karere bivugwa ko yaguye amasaha atarenze abiri gusa ikaba ngo yatunguranye cyane kuko batari bayiteze ugereranyije n'uko ikirere cyari kimeze.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-inkuba-yishe-abantu-batandatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)