Ni amaguru abiri kuri abiri - Niyigena Clement wa APR FC agaruka kuri Azam na Pyramids #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa APR FC, yavuze ko Azam FC batomboye na Pyramids iri mu nzira ya bo yanabakuyemo umwaka ushize yombi ari amakipe akinika atabateye ubwoba.

Ni nyuma y'uko ejo hashize APR FC mu ijonjora rya mbere muri CAF Champions League yatomboye Azam FC yo muri Tanzania, yayitsinda ikaba izahura ya Pyramids FC yo mu Misiri yabasezereye umwaka ushize ibanyagiye.

Niyigena Clement akaba yavuze ko Azam na Pyramids ari amakipe bubaha ariko na none badatinya kuko akinika, baba bafite amaguru abiri kuri abiri.

Ati "Ni ikipe zose zikinika (Azam na Pyramids) ni abakinnyi 11 kuri 11, ni amaguru abiri kuri abiri, zigomba gukinika nk'uko natwe tuba twakinika. Imikino ya Champions League iba ikomeye, birasaba ko dushyiramo imbaraga kugira ngo tubone umusaruro mwiza.'

Ubu APR FC iri muri CECAFA Kagame muri Tanzania aho irimo kwitegurira umwaka w'imikino wa 2024-25 harimo na Champions League izatangira mu kwezi gutaha kwa Kanama 2024.

Niyigena Clement yavuze ko Azam na Pyramids zikinika



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-amaguru-abiri-kuri-abiri-niyigena-clement-wa-apr-fc-agaruka-kuri-azam-na-pyramids

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)