Ni inzozi zabaye impamo! Papa Cyangwe agiye k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, Papa Cyangwe wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Siba' na 'It's Okay', yasohoye ifoto yamamaza iyi ndirimbo agiye gushyira hanze, kandi abaza buri wese niba yiteguye kuzumva iyi ndirimbo.

Ni indirimbo ateganya ko izajya hanze mu cyumweru kiri imbere, ndetse imirimo yasabwaga yamaze kurangira, igisigaye ni uko ayishyira ku isoko.

Ni indirimbo agiye gushyira hanze mu gihe aherutse kubura shene ye ya Youtube bimusaba kongera gufungura indi.

Muri iyi ndirimbo yifashishije Fireman, Bull Dogg, Green-P ndetse na P-Fla uri kubarizwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu muri iki gihe.

Tuff Gang igiye kugaruka mu isura nshya! Aba baraperi bose bamaze igihe bategura Album yabo, bituma hari ibihumbi by'abantu bikumbuye ibihangano byabo.

Iyi ndirimbo bakoranye na Papa Cyangwe, ishobora kuzaba imwe mu zizafasha abakunzi b'iri tsinda mu gihe bagitegereje Album yabo.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko ari we wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba baraperi muri iyi ndirimbo, bisaba ko aganiriza buri umwe akamwumvisha neza igihangano ashaka gukora.

Ati "Igitekerezo ni njye wakizanye ku kuba nakorana nabo. Kuko ni abantu njyewe nakuze nkunda, n'uyu munsi ngomba icyubahiro."

Kuri we, gukorana n'aba bagabo bagize itsinda rya Tuff Gang ni inzozi 'zibaye impamo'. Ati "Nifuje kuba nakorana nabo igihe kinini. Kandi kuva cyera numvise imiziki yabo, yewe na Jay Polly akiriho. Ni abantu nakundaga kumva cyane."

Uyu muraperi avuga ko kubasha guhuriza aba bahanzi muri iyi ndirimbo, byaturutse mu kuba hari abo bari barakoranye. Ati "Nka Bull Dogg twarakoranye, P-Fla twari twarakoranye, Fireman ni uko mu ndirimbo zitandukanye twagiye duhuriramo, uretse Green-P niwe wenyine tutari twagakoranye indirimbo."

Papa Cyangwe avuga ko gutekereza ikorwa ry'iyi ndirimbo, byanaturutse mu kuba mu rugendo rwe yarashyize imbere gukorana n'abaraperi bagenzi be.

Ati "Naribajije nti kubera iki ababo tutakorana kandi bari kumwe. Ndagenda ndabaganiriza umwe kuri umwe, bitewe n'uko buri umwe tubanye."

Yasobanuye ko mu gukora iyi ndirimbo, yahisemo umunsi ndetse n'amasaha yo kuyikorera kandi 'nta muntu wangoye muri bo'.

Ati "Indirimbo turayikora. Ndanabashimira cyane, ko banyumvise, bakumva n'igitekerezo cyanjye, bakemera kugishyigikira bakaza tugakorana."

"Mu by'ukuri nta muntu wigeze ungora, bose babonekeye isaha imwe. Ni abantu b'abahanga, ni umushinga watwaye igihe gito, kuko buri wese azi kwandika. Navuga ko iyi ndirimbo ari umwe mu mushinga myiza nkoze, iremereye, kandi zifite icyo zisobanuye ku buzima bwanjye no ku rugendo rwanjye rw'umuziki."

Papa Cyangwe yumvikanishije ko gukorana n'aba bagabo babarizwa mu itsinda ry'amateka akomeye, ari inzozi zabaye impamo, kuko yakuze akunda ibihangano byabo kugeza n'uyu munsi. 

Asobanura iyi ndirimbo 'Ikitanyishe' nk'umushinga uzamufasha kwaguka mu rugendo rwe rw'umuziki no gukomeza gushimangira impano ye.

Papa Cyangwe yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo 'Ikitanyishe' yahurijemo abaraperi babarizwa mu itsinda rya Tuff Gang 

Papa Cyangwe yavuze ko iyi ndirimbo yashobotse kubera ko afitanye umubano mwiza na buri umwe, kandi yakuze akunda ibihangano byabo

Papa Cyangwe yasobanuye iyi ndirimbo nk'igihangano kidasanzwe mu rugendo rwe rw'ubuzima ndetse no mu rugendo rw'umuziki we

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIBA' YA PAPA CYANGWE

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145133/ni-inzozi-zabaye-impamo-papa-cyangwe-agiye-kugarura-tuff-gang-mu-isura-nshya-145133.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)