Ibyo yabigarutseho kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024 ubwo Paul Kagame umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Gakenke.
Senateri Mureshyankwano yagaragaje ibyo Paul Kagame yagejeje ku baturage bo muri utwo turere mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubutabera, ubuzima, ubukungu, imibereho myiza n'ubwikorezi.
Mureshyankwano yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bateraniye kuri Site ya Nyarutovu mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke kuzatora Paul Kagame kuko ari bo bamuhisemo.
Ati 'Chairman ni mwe mwamusabye, ni mwe mwicaye mu mudugudu muremeza ngo ni Paul Kagame ugomba kubahagararira mu muryango wa FPR Inkotanyi, mujya mu kagari murabyemeza, mujya ku murenge, ku karere no ku rwego rw'Igihugu. Ntabwo rero twaje gusaba amajwi oya mwarangije guhitamo.'
Yagaragaje ko habura iminsi ine gusa kugira ngo bajye gutora umukandida wabo Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu kandi ko bazamutora abo bibabaza bikababaza.
Ati 'Kagame wacu tumukomeyeho, tuzamutora twongere tumutore, twongere tumutore, abababara bababare, abahekenya amenyo bayamarire mu nda.'
Senateri Mureshyankwano yagaragarije abaturage bari bateranire mu Karere ka Gakenke ko Abanyarwanda bashobora kuba bambaye ikirezi batazi ko cyera kuko bagize umugisha wo kugira Paul Kagame nk'umuyobozi wabo.
Yagaragaje ko yasomye mu binyamakuru agasanga Paul Kagame ari we muperezida rukumbi umaze guhabwa ibikombe byinshi bisobanuye ko n'ibyo akora bigaragarira n'amahanga.
Yashimangiye ko mu bihembo Paul Kagame yahawe harimo igikombe cyo kuba yarakuyeho igihano cy'urupfu, icyo guteza imbere urubyiruko, icyo guteza imbere ikoranabuhanga, icyo guteza imbere umugore, icyo gutega amatwi itangazamakuru, igokombe cyo guteza imbere ishoramari n'ibindi bitandukanye.
Yagaragaje ko nko mu rwego rw'ubuvuzi Paul Kagame yatanze ibitaro bitandukanye birimo ibya Butaro bivura kanseri byubatswe muri Burera, ibitaro bya Ruli biri muri Gakenke ndetse n'ibindi.
Mureshyankwano yavuze ko hari ikoranabuhanga mu buvuzi ryateye imbere aho amaraso ahabwa indembe agezwa ku mavuriro yose hifashishijwe utudege tutagira abapilote tuzwi nka 'drones'.
Ati 'Hari abirirwa bagura drones zo kwica abaturage babo, hari n'abirirwa bagura indege zo kwica abaturage babo ariko Paul Kagame we yatuguriye Drones zitanga ubuzima, zitwara amaraso ngo abarwayi badahuhuka, drones zica imibu.'
Yavuze ko Paul Kagame yagejeje ku Rwanda ibintu byinshi birimo gukura abaturage mu bwigunge abaha imihanda, yaba iy'imihahirano na Kaburimbo irimo umuhanda wa Base-Gicumbi, harimo n'umuhanda wa Base-Butaro-Kidaho ugeze kuri 40%.
Yavuze ko hubatswe ibiraro byo mu kirere bitari byarigeze bibaho mu mateka y'u Rwanda, abaturage ubu babyita 'drones'.
Yashimye ko abantu bari batuye mu manegeka bubakiwe imidugudu y'icyitegererezo none ubu babayeho neza, nta muntu ukicwa n'ibiza.
Yavuze ko ku mashanyarazi uturere tugize Intara y'Amajyaruguru 'Twavuye munsi ya 5% muri ubu tugeze hejuru ya 80%.'
Yahamije ko ubworozi muri iyi Ntara bwateye imbere ku buryo abaturage 'ntabwo dukeneye za ndagara birirwa baducyurira.'
Yahamije ko hanatanzwe imbangukiragutabara zikiza abagabo guhetama ibitugu baheka abarwayi babajyanye kwa muganga.