Ni njye wayicukuye- Gen (Rtd) Kabarebe avuga ku ndake Kagame yabayemo i Gikoba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndake iherereye i Gikoba mu Kagari ka Shonga mu Murenge wa Tabagwe.

Aha ingabo za RPA zahageze muri Nyakanga 1991 kugeza muri Kamena 1992. Gen (Rtd) Kabarebe yabwiye urubyiruko rw'Abanyarwanda rwaturutse mu bihugu bitandukanye ko muri uwo mwaka bahamaze hahoraga intambara amanywa n'ijoro ingabo za Leta zishaka kuhabirukana ariko umuhate bari bafite utuma bazitsinda.

Urugamba rwo kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi 1991, rwari rugizwe n'ibitero shuma byagabwaga mu gihugu hose bigamije guca intege umwanzi no kumuyobya ngo atatanye imbaraga ze.

Muri Kamena uwo mwaka, Maj Gen Paul Kagame ngo yafashe icyemezo cyo kohereza abatasi muri aka gace kitwaga Muvumba, bahahitamo kuko hari urutoki rwinshi rwashoboraga kubafasha kwihisha ndetse haboneka ibiribwa byafashije kugaburira ingabo ku rugamba.

Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje ko aha bari bagiye kurwana urugamba mu buryo bushya bashikamye aho kuba ibitero shuma.

Ati 'Yafashe icyemezo cyo gukura ingabo mu birunga, ahindura imirwanire ategeka abayobozi b'ingabo bose n'ingabo zose gucukura indake aha hose. Yazanye abayobozi b'ingabo bose abereka indake ye, abasaba ko bagenda bakicukurira izabo. Bari bagiye guhangana n'umwanzi ufite ibikoresho byinshi, imbunda ziremereye, indege z'intambara ariko ubu yari yiyemeje kurwana ashikamye hamwe.'

Gen (Rt) James Kabarebe wari umuyobozi w'ingabo zari zishinzwe kurinda Maj. Gen. Paul Kagame, yavuze ko ari we wacukuye iyo ndake y'amateka n'ubu ikigaragara.

Ati 'Igihe nari aha nari umuyobozi w'Ingabo zarindaga Perezida ndetse ni njye wacukuye iriya ndake.'

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko uru rugamba rwari rukomeye kuko Habyarimana yari yarashyize imbaraga zose ku guhangana n'ingabo za RPA.

Ati 'Hari igihe kimwe Habyarimana yohereje ingabo nyinshi, intwaro nyinshi ziremereye by'umwihariko mu gitero cyiswe 'ratissage combiné' icyo gihe imirwano yari ikaze. Muzi ibyo umugaba w'ingabo yatubwiye? Yaravuze ngo ntituzigera tuva aha, niba bisaba gucukura indake munsi y'iriya misozi tukihisha munsi yayo ariko tukahaguma, tuzabikora.'

'Yari ashatse kutubwira ngo ikizaba cyose ntimuzava muri aka gace, muzarwana kugeza mutsinze.'

Kuva icyo gihe ingabo za RPA zatangiye kurwana zigota umwanzi, zigacukura indake zizegurutse ingabo za FAR ku buryo nta nzira yo kongera kuzigemurira ibiryo cyangwa ikindi kintu zikeneye ishobora kuboneka, ariko n'iza RPA zikaba zifungiye amayira.

Aha uwasonzaga mbere ni we wahitaga ahunga agata ibirindiro bye.

Ati 'Nta gace na kamwe twigeze dutakaza kubera guhunga. Igihe cyose ingabo za FAR zarasonzaga zikivana mu birindiro. Zamaraga umunsi wa mbere, iminsi ibiri, hajyaga gushira icyumweru zarahunze.'

Ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu zari muri batayo enye ariko mu mibare ntizarengaga 800. Mu 1994 zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi zari zimaze kugera ku bihumbi 19.

Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko ari we wacukuye indake iri i Gikoba muri Nyagatare
Urubyiruko rw'Abanyarwanda baba mu mahanga rwanyuzwe n'amateka yaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-njye-wacukuye-iriya-ndake-gen-rtd-kabarebe-avuga-ku-ndake-maj-gen-paul

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)