Ni umunsi w'agatangaza mu buzima bwanjye - Umunya-Ghana nyuma yo gusinyira APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati, ukomoka muri Ghana, Seidu Dauda yishimiye kuba yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC.

Uyu mukinnyi wafashije ikipe ye ya Smartex FC kwegukana shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Ghana, yamaze kwerekeza muri APR FC.

Seidu Dauda w'imyaka 23, akaba akina mu kibuga hagati yugarira, ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024, ni bwo yahishuye ko yamaze kwerekeza muri APR FC ashyira hasi amarangamutima ye.

Ati "ni umunsi w'agatangaza mu buzima bwanjye kujya mu ikipe nziza mu mateka y'umukino. Nzatanga buri cyose mfite kugira ngo mfashe iyi kipe gutsinda."

Abaye umunya-Ghana iyi kipe ya APR FC isinyishije nyuma Richmond Lamptey wavuye muri Asante Kotoko, yazanye kandi umunya-Senegal, Aliou Souane ndetse n'umunya-Brazil, Juan Batista Lopes Da Silva.

Seidu Dauda yishimiye kuba yaje mu ikipe ya APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-umunsi-w-agatangaza-mu-buzima-bwanjye-umunya-ghana-nyuma-yo-gusinyira-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)