Bombi ubu ni abagore babarizwa mu Muryango Ndabaga ugizwe n'abagore ndetse n'abakobwa bagize uruhare mu kubohora Igihugu, Intore z'Umuryango FPR-Inkotanyi [Aba-Cadres], abasirikare bahoze ari aba RPA n'abahoze mu Ngabo zatsinzwe [EX-FAR].
Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, Mukarugwiza na Mukantabana, bakomoje ku kuba baravukiye mu buhingiro kuko ababyeyi babo bari barameneshejwe mu 1959 ubwo hatwikwaga inzu z'Abatutsi bakanirukanwa mu gihugu.
Ibyo biri mu byabateye ishyaka ryo gufatanya na basaza babo bakabohora u Rwanda, kuko n'aho babaga mu mahanga batotezwaga ntibagire icyiza babonayo.
Mukarugwiza ati ''Natwe ubwacu twareba ubuzima bwo kuba mu buhunzi, n'ubwo twari twaravukiye mu mahanga ariko nta cyiza twahabonaga. N'ubundi twibutswaga iteka ko turi Abanyarwanda, ndetse bakabivuga mu mazina atari meza. [â¦] ibyo rero byatumye ngira ishyaka ryo kurwanira igihugu, numva icyo nifuza kiruta byose ari uko naba mu gihugu cyanjye.''
Mukantabana we agira ati ''Buriya abantu bafite amateka anyuranye aho bahungiye, ariko icyo bahuriyeho ni uko nta gihugu cyakwemereraga ko uba umwenegihugu, wahoraga wibutswa ko uri Umunyarwanda. [â¦] ababyeyi bacu ntabwo bigeze batakaza icyizere n'ubwo bumvaga ko bazacyurwa na Loni ntibikunde, bumvaga ko imbaraga z'abana babo ndetse na bo zishobora kuzabasubiza mu gihugu cyabo.''
Ubuzima bwari bugoye mu ntangiriro
Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda. Aline Mukantabana akomoza ku bihe yibuka byabateye kumva bihebye bari ku rugamba.
Ati ''Nka 1991 igitangira ntabwo byari byoroshye. Nakwibuka nk'abo twari kumwe hafi y'Akagera, wabonaga rwose umuntu apfuye ukumva nawe urihebye, ariko bikaguha n'imbaraga zo gukomeza. Ariko ibyo bihe byarabaye. Nyuma Afande amaze kuza (Paul Kagame) [â¦] nibwo wabonye nk'aho ubuzima bugarutse.''
Yongeyeho ati "Bwaragarutse twese arongera aratwegeranya, bigitangira byasaga nk'aho bigiye kunanirana. Hamaze gupfa Intwari zimwe, ba Rwigema bamaze gupfa, wabonaga dusa nk'abatatanye. Ariko amaze kuza (Paul Kagame) turongera turasubirana, aratuyobora kandi birakunda."
Nk'abakobwa, Urugamba ntirwari rworoshye
Betty Mukarugwiza na Aline Mukantabana bakomoje ku kuba mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari imbogamizi bagize z'umwihariko w'uko bari abakobwa, ariko ko batigeze bazigira urwitwazo ngo batererane basaza babo.
Aline Mukantabana ati ''N'ubuzima rero bw'umwihariko ku mukobwa ntabwo bwari bworoshye. Uri bujye mu mihango uzabigenza ute? [â¦] ubuzima ntabwo bwari butworoheye! Icyo twakwibuka rero, ni uko mu mbogamizi zose twahuraga na zo nk'abakobwa, twabaga dufite umutima wo gukomeza kurwanira igihugu na basaza bacu.''
Betty Mukarugwiza we ati ''Mu by'ukuri murabizi ko abakobwa bagira umwihariko wabo mu miterere, ndetse hakabaho igiye bagira ibihe byo kuba ubundi bakwitabwaho mu buryo bw'umwihariko [â¦] Ndabyibuka byarangoye cyane bwa mbere, nkibaza uko nakwifata, nkibaza n'uburyo umuntu aba arimo ababara, ariko ntabwo byigeze binca intege.''
Bagiye ku rugamba batararangiza kwiga
Mukarugwiza na Aline Mukantabana, bakomoje ku kuba baragiye ku rugamba bakiri bato ku buryo bacikirije amashuri, ariko bagashimira Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yabahaye umwanya na nyuma yo kubohora igihugu, bagakomeza inshingano zo kucyubaka ariko bakajya no gukomeza amashuri yabo.
Nyuma y'urugamba, Mukarugwiza yakomeje inshingano ze ari umusirikare, ariko ajya no kwiga ku buryo ubu afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree) muri 'Logistics and transport management'.
Aline Mukantabana na we nyuma yaje gukora muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), akora mu Mujyi wa Kigali, nyuma asubira kwiga muri Afurika y'Epfo imyaka ine, ahakura Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Masters degree) mu bijyanye n'Uburinganire n'Iterambere. Nyuma agarutse yabaye Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Ntara y'Uburasirazuba.
Mukantabana ayobora uruganda rudoda impuzankano za RDF
Aline Mukantabana avuga ko nyuma y'izo nshingano zose, atahagaritse ibikorwa byo kubaka u Rwanda ndetse ubu akaba ari Umuyobozi w'Uruganda 'Vision Garment', rudoda impuzankano y'inzego z'umutekano zose mu Rwanda zirimo iz' Ingabo z'u Rwanda (RDF), Abapolisi b'u Rwanda (RNP), n'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS.
Ati ''Ubu rero ndacyari umukozi, ndi Umuyobozi w'Uruganda rwitwa 'Vision Garment' rukora imyenda y'abasirikare, inzego zose z'umutekano. Ndetse no muri ibi bihe byo kwiyamamaza hari ibyo twakoze byo kwambika Abanyarwanda.''
Igihugu ni wo mutima wacu
Mukarugwiza na Aline Mukantabana banakomoje ku kuba impamvu ziri mu zabateye kujya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ari uko ari rwo mutima wabo, basaba urubyiruko rwa none kutazatesha agaciro ibyagezweho, ahubwo ko na rwo rukwiye gushyira u Rwanda ku mutima rugakora ibikorwa byo kuruteza imbere.
Mukarugwiza "Ntabwo twahagarikiye aho ngo twabohoje igihugu gusa ngo birarangiye, tugomba no guhora iteka ryose turwanirira ko gitera imbere [â¦] nabwira rero urubyiruko, ikintu cya mbere ni uko bamenya ko igihugu ari wo mutima wacu. Umutima wacu ni igihugu cyacu, kuko ni cyo kitugize kugira ngo tube abo turi bo."
Aline Mukantabana na we ati "Niba twarabishoboye turi bato, kandi tuva hanze y'igihugu tudafite tutanazi, nta kuntu uwakivukiyemo atakomeza gusigasira ibyagezweho."
Kuri ubu u Rwanda rwizihiza isabukuru y'imyaka 30 yo kwibohora kandi, Betty Mukarugwiza na Aline Mukantabana bibukije urubyiruko guhagurukira kujya mu nzego z'umutekano nk'igisirikare, kugira ngo batangire none bubaka uburyo bazasimbura ababohoye u Rwanda barimo abageze mu za bukuru.
Banashishikarije abakobwa by'umwihariko kwitabira kuko na bo babishobora, kuko n'iyo urebye umubare w'abagerageza kujya muri izo nzego usanga abakobwa bakiri bake ugereranyije na basaza babo.