Ni urwango bafitiye u Rwanda – Umuvugizi w'Ihuriro ry'imitwe ya politiki ku banenga ibyavuye mu matora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bihe bitandukanye bamwe mu bo mu bihugu byo hanze, cyane ibyo mu Burengerazuba bw'Isi, bikunze kuvuga ko bifite 'demokarasi' iteye imbere, bakunze kunenga amatora yo mu Rwanda bagaragaza ko adakorwa mu mucyo.

N'ubu bamwe babigarutseho, barimo Umunyamerika Kenneth Roth wayoboye Human Rights Watch, umuryango 'uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu.'

Ubwo Abanyarwanda biteguraga gutora Umukuru w'Igihugu n'abadepite, Roth yanditse kuri X ko Paul Kagame natsinda amatora kuri 99%, azaba asebeje inzira yose y'amatora yo mu Rwanda.

Ati 'Paul Kagame w'u Rwanda ntazi ko 'natsinda amatora kuri 99%, azaba asebeje imigendekere y'amatora, buri wese akabona ko yashakaga kurangiza umuhango kubera ko adashobora kwemera ko haba amatora nyakuri.'

Kuri iyi nshuro Mukama yavuze ko bene abo bavuga ko amatora yo mu Rwanda atanyuze mu mucyo 'ari ba bandi banga u Rwanda, barutereranye ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga' ubu bakaba bafite ipfunwe.

Ati 'Ni abo bazungu n'ibikoresho byabo. Abo ntibadukunda, nibashake ntibazanadukunde. Icyo tuzi ni uko urwego Abanyarwanda bakunda igihugu ruri hejuru. Ayo majwi 99,18% [Perezida Kagame yagize] ni ko kuri.'

Uyu muvugizi yagaragaje ko niba Umunyarwanda abyuka mu gicuku mu bihe byo kwiyamamaza agiye gushyigikira umukandida we, muri uwo muhate ari na ho umusaruro utubutse waturutse.

Arakomeza ati 'Ni amajwi aba afite aho yavuye. Abanyarwanda baba bishimiye umukandida bashaka gutora. Abavuga nibavuge bazaceceka. Icy'ingenzi ni uko Abanyarwanda bakoze icyo bashaka, bumva kibashimishije.'

Uretse mu matora y'Umukuru w'Igihugu aho Umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yagize 99,18%, no mu y'abadepite uyu muryango wanikiye amashyaka wari uhanganye na yo, aho wo n'imitwe bari bafatanyije, baygize amajwi 68.83%.

Mukama yavuze ko ayo mahitamo y'Abanyarwanda ari nko gushimira Perezida Kagame bijyanye n'aho yabakuye mu myaka 30 ishize, mu gihe amahanga yumvaga ko u Rwanda rwasibama ku ikarita y'Isi.

Ati 'We n'ingabo zari iza APR bemeye guhara ubuzima bwabo, bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. U Rwanda rwari munsi ya zeru rukazanzamurwa. Umunyarwanda uriho ubu ni we uzi aho yavuye, ni na we uzi ineza abona ivuye mu miyoborere myiza y'igihugu. Niyo yamutora 100% azi aho yamukuye. Ni Umunyarwanda, si umunyamahanga wirirwa uvuga [ibyo atazi].'

Ku bijyanye n'abavuga ko mu Rwanda hari imitwe ya politiki idakora, Mukama yavuze ko ari 'igitutsi kuko iyo ufashe imitwe ya politiki 11 ukayihindura ubusa uba udututse. Icyakora Perezida Kagame yatubwiye ko tugomba kubareka bakadutuka, ikibi ni uko barengera.'

Mu kwiyamaza, imitwe ya politiki yari yahawe iminsi 21 yo kuzenguruka ibice by'u Rwanda. Icyakora hari abagaragaje ko ari mike, bityo ko buri karere kagombaga kugenerwa umunsi, bivuze ko yagombaga kuba iminsi 30.

Mukama yavuze ko impamvu ari uko Abanyarwanda bafata ibyo bikorwa byo kwiyamamaza nk'ubukwe, bakumva ko byamara igihe kirekire, nyamara bitakunda na cyane ko abantu baba bakeneye kujya mu yindi mirimo iteza imbere igihugu.

Muri aya matora yabaye kuva ku wa 14-16 Nyakanga 2024, NFPO yohereje indorerezi zayo 99 zavuye mu mitwe ya politiki iba mu Rwanda uko ari 11.

Zakoreye mu matsinda agizwe n'abantu batatu bakora mu mitwe itandukanye, bakagaragaza ko amatora yagenze neza ndetse amategeko n'amabwiriza yubahirijwe. Icyakora iri huriro rigaragaza ko 'Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ikwiriye gukomeza gutunganya lisiti y'itora.'

Umuvugizi w'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki NFPO, Mukama Abbas yagaragaje ko abanenga amatora yo mu Rwanda bamwe babiterwa n'urwango bafitiye u Rwanda ku bwo gutera imbere batabigizemo uruhare
Amabendera y'imitwe ya politiki 11 ikorera mu Rwanda aba ari ku Cyicaro gikuru cy'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki, NFPO giherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali
Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki NFPO ryagiranye ikiganiro n'Itangazamakuru ku bijyanye n'uko amatora yo mu Rwanda yagenze

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-urwango-bafitiye-u-rwanda-umuvugizi-w-ihuriro-ry-imitwe-ya-politiki-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)