Ni we muto mu bo bahatanye, afitanye ipfundo rikomeye rimuhuza n'abaturage ashaka gukorera - Umwihariko wa Cyurimpundu Celine, Kandida Depite #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cyurimpundu Céline uhataniye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda umutwe w'Abadepite, avuga amaze igihe akorera ubuvugizi abaturage ibintu yatangiye ataranagira igitekerezo cyo kwiyamamaza, mu gihe yagirirwa icyizere agatorwa ahamya ko bizarushaho.

Uyu mukandida uhatanye mu cyiciro cy'abagore 30% bagomba kwinjira mu Nteko Ishingamategeko, akaba ari we mu muto mu bo bahatanye aho ari munsi y'imyaka 30, yiyamamarije mu Ntara y'Amajyepfo akaba afite nimero 59 ari na yo izaba imuranga ku rupapuro rw'itora.

Mu migabo n'imigambi ye harimo gukorera ubuvugizi abaturage bakajya bishyuzwa umusoro w'ubutaka bijyanye n'umusaruro babukuramo, guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.

Gukora ubuvugizi maze ubutaka bwahawe ba rwiyemezamirimo budakoreshwa neza busubizwe abaturage.

Gukora ubuvugizi ku kibazo cy'ubucucike kigaragara muri gereza, abakoze ibyaha byoroheje bajye bacibwa ihazabu, bakore imirimo nsimbura gifungo bahabwe n'igihano gisubutse.

Azakora kandi ubuvugizi ku bagore batabwa n'abagabo ba bo ariko ntibite ku bana. Gukora ubuvugizi ku makoperative akajya agurirwa ibyo yejeje ku giciro kiri hejuru ugereranyije n'ikiri ku isoko.

Yifuza kandi ko hajyaho ibizami byo gutwara ibinyabiziga by'abageze mu za bukuru. Gukora ubuvugizi abajyanama b'ubuzima bakongererwa ubushobozi, bagahabwa imiti irinda gusama, ijye ihabwa abangavu bari munsi y'imyaka y'ubukure.

Céline kandi azakora ubuvugizi ku mikorere ya BDF irusheho kunozwa neza. Uyu mukobwa kandi akaba azanakora ubuvugizi ku mirenge imwe n'imwe yeraho ibihingwa runaka ihambwe inganda.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Céline yavuze ko impamvu yahisemo kwiyamamaza kujya mu Nteko Ishingamategeko akaba ari na wo mwihariko we, amaze igihe akora ibikorwa by'ubuvugizi kandi byagize akamaro.

Ati "Umwihariko wanjye ni uko maze igihe kinini nkora ubuvugizi kandi nabitangiye mbere y'uko ngira igitekerezo cyo kuba umukandida depite. Ibikorwa byanjye byagiriye umumaro abaturage b'ingeri zose harimo abahinzi, aborozi, abajyanama b'ubuzima, abafite ubumuga, ibyamamare n'abandi.'

Muri ibi bikorwa yakoze harimo guhuza abahanzi n'ibigo by'ubucuruzi bakabona ibigega, telefoni, imodoka z'umusaruro, matela n'ibindi.

Cyurimpundu Céline mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n'icungamutungo akomereza muri Kaminuza y'u Rwanda aho yize amasomo ajyanye n'ibyo yize mu mashuri yisumbuye.

Cyurimpundu Céline ariyimamariza kujya mu Nteko Ishingamategeko umutwe w'Abadepite
Celine we muto mu bo bahatanye
Asanzwe afite uko afasha abaturage mu bikorwa b'ibateza imbere
Ni nimero 59



Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/Ni-we-muto-mu-bo-bahatanye-afitanye-ipfundo-rikomeye-rimuhuza-n-abaturage-ashaka-gukorera-Umwihariko-wa-Cyurimpundu-Celine-Kandida-Depite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)