Ni mu rwego kandi rwo gufasha mu kuzamura umuziki w'u Rwanda haba ku ndirimbo zisanzwe cyangwa izihimbaza Imana.
Benshi mu bahanzi nyarwanda, basezeranije abafana babo kuzabagezaho ibyiza byinshi muri uyu mwaka, biteganijwe ko uzagaragaramo uburyohe bwinshi mu ruganda rw'imyidagaduro. Kugeza ubu rero, benshi muri bo bakomeje gushyira hanze umuziki mushya bijyanye n'uko ari n'ukwezi gushya.
Mu ndirimbo nyinshi nshya zimaze kujya hanze muri iki cyumweru, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zagufasha kuryoherwa na weekend ya mbere y'ukwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2024.
1.    Rwanda Shima â" Tonzi, Gabby Kamanzi & Theo Bosebabireba
Abahanzi batatu b'amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aribo Tonzi, Gaby Kamanzi na Theo Bosebabireba, bahuriye mu ndirimbo bise "Rwanda Shima", igaruka ku ishimwe riremereye bafite ku Mana kuko yahaye Abanyarwanda impano nziza ariyo Perezida Paul Kagame.
Ni indirimbo y'iminota 4 n'amasegonda 9, ikaba yageze hanze tariki 01 Nyakanga 2024. Aba bahanzi bayikoze mu rwego gushima Imana yahaye u Rwanda Umuyobozi mwiza Perezida Paul Kagame ndetse no gusaba Abanyarwanda kuzatora umuyobozi mwiza ubereye u Rwanda mu matora ya Perezida azaba kuwa 15 Nyakanga 2024.
2.    Indamutso â" Nirere Shanel
Umuhanzikazi uri mu bakomeye, Nirere Shanel yongeye gukora mu nganzo, ashishikariza Abanyarwanda gukomeza gushyigikira Perezida Paul Kagame, kubera ko ibikorwa amaze kubagezeho byivugira. Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka 'Atura' muri iki gihe abarizwa muri Afurika y'Epfo nyuma y'igihe cyari gishize abarizwa mu Bufaransa.
Yabwiye InyaRwanda ko mu gihe gitambutse yagiye mu nganzo atekereza gukora indirimbo igaruka ku rugendo rw'u Rwanda nyuma y'imyaka 30 rubonye ubwigenge. Ni indirimbo ashyize hanze mu gihe Paul Kagame ahatanye mu matora y'Umukuru w'Igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024. Nirere Shanel avuga ko iki gihangano cye kinashishiriza Abanyarwanda gushyigikira 'uwatugejeje kuri ibi byose'.
3.    Nzira - Amalon
Nyuma y'amezi atatu ashyize hanze amajwi y'indirimbo yise 'Stick On You,' umuhanzi Amalon yongeye kwinjiza abanyarwanda by'umwihariko abakunzi b'ibihangano bye mu kwezi gushya, atangira Nyakanga abaha indirimbo y'urukundo yise 'Nzira.'
4.    FPR ku Isonga â" Theo Bosebabireba
Umuhanzi uzwi cyane nka Theo Bosebabireba wamenyekanye mu bihangano nka 'Bazaruhira ubusa,' 'Umunyamahirwe' n'izindi, kuri iyi nshuro yagarukanye indirimbo yise 'FPR ku Isonga,' ikubiyemo ubutumwa bwo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Kagame Paul mu matora azaba ku ya 15 Nyakanga 2024.
5.    Enyanya â" Musinga Joe
Umuhanzi Musinga Joe nawe yatangiye ukwezi akora mu nganzo, ashyira ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya 'Enyanya' ikubiyemo ibigwi bya Perezida Kagame Paul wiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
6.    Amahitamo â" Kibasumba Confiance ft Racine & Mr Kagame
Umusizi Kibasumba Confiance yahurije umuraperi Racine numuhanzi Mr. Kagame mu gisigo gikoze mu buryo bw'indirimbo, acyita 'Amahitamo.' Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa buvuga ko amahitamo y'umuntu mu rukundo atijwe umurindi n'ifaranga aruta ibindi bintu byose birimo n'urukundo nyakuri.7.    Ndashima â" Freddy Don
Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ndiho Freddy uzwi nka Freddy Don, uhimbaza Imana mu njyana ya Afrobeat, yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Ndagushima" ibumbatiye amashimwe y'ibyo Imana yamukoreye.
Indirimbo "Ndagushima" ni yo ya mbere Freddy Don ashyize hanze kuva ageze muri Canada - yagezeyo tariki 26 Kanama 2023, ahita anahategura igitaramo nyuma y'amezi 3 gusa. Ni we wayiyandikiye, hakaba harimo ubutumwa bw'ibyo "Imana yankoreye n'amashimwe". Avuga ko amaze gukora indirimbo 7 ariko, "Ndagushima" ni yo ya mbere ashize hanze.
8.    Tuyobowe n'Intare â" Ngabo Wa Mugabo
Niba uri gukurikiranira hafi ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame mu matora y'Umukuru w'Igihugu azaba ku ya 15 Nyakanga uyu mwaka, uzi neza ko yigeze gukomoza ku mvugo y'uko abanyarwanda bayobowe n'Intare ndetse ko nabo bakwiye kuba intare. Iyi mvugo niyo yabaye imvano y'inganzo y'indirimbo Ngabo wa Mugabo yise 'Tuyobowe n'Intare.'Â
9.    Nta cyamunanira â" Ambassadors of Christ Choir
Imwe muri korali ziri ku rwego mpuzamahanga mu Itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Ambassadors of Christ Choir, bashyize hanze indirimbo yabo bise 'Nta Cyamunanira' ishimangia ubudahangarwa n'ubushobozi bw'Uwiteka ku bantu be.
10. Â Mana yo mu Ijuru â" Shalom Choir
'Mana yo mu ijuru,' ni indirimbo nshya y'imwe muri korali zihagaze neza muri iki gihe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
   Â