Nkurunziza Isaac wakamiwe n'u Rwanda ubu ni we urusebya abobya Abanyarwanda bishimiye kwitorera Perezida #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Twabibutsa ko uyu Nkurunziza Isaac yahoze mu Rwanda aho yarihiwe amashuri akanafashwa na Leta kugira icyo yigezeho, ariko gukunda indonke bikaza gutuma yifatanya n'abarwanda igihugu cyamubyaye.

Aho ahungiye i Burayi akifatanya n'ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa, yiyemeje gusebya ubutegetsi bwamugiriye neza ari nabyo byatumye mu minsi ishize ajya kuri twitter yandika avuga ko amatora u Rwanda rurimo ari ikinamico ya FPR.

Uretse ibi akomeza gusubiramo byo gupfobya amatora no gusebya ubuyobozi, uyu Nkurunziza asanzwe ashyira uburozi kuri twitter ye agenda ashyiraho ibintu byinshi bisebya igihugu n'ubuyobozi bwacyo kuko uretse ibyo we yiyandikira usanga anashyigikira cyane (retweet) abandi bavuga nabi u Rwanda.

Ibi ni ugusebya ubutegetsi kandi amaherezo azisanga yazanywe mu Rwanda nka ba Rusesabagina bisanze i Kigali batabizi, abazwe ibyaha akora birimo no kwangisha rubanda ubutegetsi.

Uyu Nkurunziza ahora yifatanya n'indashima z'abahunze u Rwanda zigaragaza igihugu nabi. Aha bari mu myigaragambyo i Buruseri

Ibyo bakora byose ariko Abanyarwanda benshi bari mu Bubiligi bakunda Kagame kandi bakora ibishoboka ngo babigaragaze baburizemo guharabika kw'abantu nka Nkurunziza Isaac



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nkurunziza-Isaac-wakamiwe-n-u-Rwanda-ubu-ni-we-urusebya-abobya-Abanyarwanda-bishimiye-kwitorera-Perezida

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)