Noneho nanjye nzatora! Icyakubwira uko niyumva, ndabona iminsi itava aho ari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impamvu intera ibyo byiyumvo ni uko iyo tariki izaba ari umunsi nzaba ngiye gutora Umukuru w'Igihugu ku nshuro ya mbere. Aya matora y'umukuru w'igihugu, amaze kuba inshuro eshatu mfite ubwenge ariko ntashobora gutora kuko nari nkiri muto.

Nabonye amateka yandikwa ariko nta mukono wanjye, gusa ubu akanyamuneza mfite ni uko ntazongera gucikwa ukundi. Ibihe byarahindutse, narakuze ndetse n'itegeko rinyemerera kwihitiramo uwo mbona naha amahitamo yanjye akangeza kuri byinshi.

Sinjye uzarota uwo munsi ugeze, ndavuga wa munsi uzaba amateka, umwe nzandika mu gakayi k'amabanga yanjye, nkawubika mu buryo bw'ikoranabuhanga, amafoto yawo nkayasangiza abankurikira andi nkayabika nk'urwibutso 'Souvenir'.

Sinjye uzarota itariki ya 15 Nyakanga 2024 igeze, maze ngo nzinduke iya rubika, nambare imyenda imwe ihiga indi, nteremo n'agakweto "karenze", nibiba ngombwa sinzambara bya bindi bisanzwe kugira ngo uzambona wese azavuga ko 'ngaragara mu isura nshya'.

Numva ko ningera ku biro by'itora, nzaba nasazwe n'amarangamutima menshi n'umunezero, ariko nanone numva nzaba mfite igihunga, namwe murabizi buri giihe iyo ugiye gukora ikintu cya mbere akenshi uba ufite ubwoba, ariko ugerageza uko ushoboye kugira ngo kigende neza.

Simbizi neza ariko uko nzaba meze kose nzatuma buri wese uri aho abona koko ko nkwiriye kuba muri uwo mwanya, urabyumva nyine nzitwara nk'umuntu mukuru, uzi neza ko icyemezo agiye gufata kizahabwa agaciro.

Ubwo nzaba mpagaze ku murongo ndumva nta kindi nzaba ntekereza uretse ku matora yabaye mu myaka yabanje, ukuntu ntigeze nyagaragaramo. Mu gihe nzaba ntegereje kwinjira mu cyumba cy'itora, nzaba nibuka ukuntu mu rugo bajyaga baganira ku bakandida, amakuru kuri televiziyo acicikana bikarushaho kuntera amashyushyu y'umunsi nk'uwo nanjye nzemererwa gutora.

Ninako nzaba mwenyura kuko ibyahoze ari inzozi kuri njye mbyumva nk'inkuru, hazaba habura iminota ibarirwa ku ntoki ngo nzikabye koko.

Twese turabizi ko amatora, ari igikorwa kigaragaza ko jwi ryose rifite akamaro. Ibi binyibutsa ko ijwi ryanjye ritazaba ari ikimenyetso gisanzwe ku rupapuro rw'itora ahubwo azaba ari ikimenyetso cy'ibyiringiro byanjye by'ejo hazaza, n'intambwe yo kugaragaza igihugu nshaka kubamo.

Maze iminsi nkurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza by'abakandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu uko ari batatu kandi namaze kubona amahitamo yanjye. Icyemezo cy'uwo nzagwa inyuma namaze kugifata kandi ni ntakuka.

Naramuka atsinze nzavuga ko byabaye kubera namutoye kuko wenda 'ijwi ryanjye ariryo rizaba ryatumye ahiga bagenzi be'. Aha urumva agaciro k'ijwi ryawe n'iryanjye yose ahurijwe hamwe.

Ndabizi iyi nkuru ko nyihuje n'abandi bagenzi banjye numva bavuga ko turi miliyoni ebyiri zisaga, tuzaba tugiye gutora ku nshuro ibanziriza izindi tuzatora. Ndabizi ko buri wese afite uko awutekereza kandi afite n'uko yawiteguye gusa icyo nakemeza ni uko icyo duhuriyeho ari amashyushyu dutegerezanyije itariki 15 Nyakanga 2024. Azaba ari ku wa Mbere, ubu ushatse amasaha abura watangira kuyabarira ku ntoki.

Icyo nifuza ni uko uyu munsi wazaba wuje umucyo, akazuba karinganiye, n'akayaga gahuha hafi aho, kugira ngo hatazagira kirogoya iba. Ndashaka kwandika aya mateka kandi uyu munsi nkutegerezanyije amashyushyu menshi cyane.

Sinzi neza uko nzaba niyumva igihe nzaba ndimo nsohoka mu cyumba cy'itora, ariko wenda buriya nzagaruka mbabwire uko bizangendekera! Mureke twese tuzahahurire.

Urubyiruko rusaga miliyoni ebyiri ruzitabira amatora ku nshuro ya mbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/noneho-nanjye-nzatora-icyakubwira-uko-niyumva-ndabona-iminsi-itava-aho-ari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)