Nta mukandida wari watugezaho ikibazo ko iminsi yo kwiyamamaza yabaye mike-Oda Gasinzigwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 18 Nyakanga 2024 nyuma yo gutangaza iby'agateganyo byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'Abadepite ndetse n'ibyiciro byihariye yabaye hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.

Dr. Frank Habineza wari watanzwe n'ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, yabwiye IGIHE ko iminsi yo kwiyamamaza yababanye mike ku buryo bagiye bagorwa no kujya mu turere tubiri ku munsi umwe bigatuma hari aho bica amasaha bari bahaye abaturage.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa yatangaje ko kugeza ubu nta mukandida cyangwa se undi muntu wari wabagaragariza ko iminsi yo kwiyamamaza yabaye mike.

Ati 'Nta mukandida wari watugezaho ikibazo ko iminsi yabaye mike ariko iyo dusoje amatora tugira igihe cyo gusuzuma uko amatora yagenze, kwakira ibitekerezo byaba ari iby'abanyamakuru, abakandida, ari iby'Abanyarwanda muri rusange kugira ngo batubwire uko bifuza amatora yabo ategurwa mu bihe biri imbere.'

Yakomeje avuga ko 'mu gihe tuzaba twakiriye icyo cyifuzo kizaganirwaho hakagaragazwa impamvu hari abifuza ko igihe cyo kwiyamamaza cyakwiyongera.'

NEC igaragaza ko amatora yagenze neza, ndetse mu buryo abantu bitabiriye kandi bagatora ku gihe, bigaragaza ko gukomatanya amatora y'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite byatanze umusaruro.

Indorerezi zaturutse mu bihugu bitandukanye zitabiriye aya matora zagaragaje ko yabaye mu mutuzo n'umutekano usesuye ku buryo no mu bindi bihugu bya Afurika bakabaye barebera ku Rwanda.

Imibare igaragaza ko abitabiriye amatora ari 98.20% by'abarenga miliyoni 9 bari bari kuri lisiti y'itora mu gihe imfabusa zabaye 0.14%

Imibare y'agateganyo igaragaza ko Paul Kagame yagize amajwi 99.18%, Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda agira 0.50% mu gihe Mpayimana Philippe wiyamamaje nk'umukandida wigenga yagize amajwi 0.32%.

Perezida wa NEC Oda Gasinzigwa yagaragaje ko mu gihe hagira uza gusaba ko iminsi yo kwiyamamaza yiyongera byaganirwaho
Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku migendekere y'amatora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-mukandida-wari-watugezaho-ikibazo-ko-iminsi-yo-kwiyamamaza-yabaye-mike-oda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)