Ntampungenge Rayon sports yashyize igorora abakunzi bayo kucyijyanye n'ibiciro by'amatike - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben, yatangaje ko ibirori bya 'Rayon Day' byari byitezwe kubera kuri Stade Amahoro bitakibereyeho kubera impamvu zitabaturutseho. Mu kiganiro n'a IGIHE, Ngabo Robben yasobanuye ko ibirori byimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium, aho biteganyijwe kuzaba ku wa 3 Kanama 2024.

 

Ngabo Robben yagaragaje ko byasabye guhuza ibiciro by'amatike yari yashyizwe ku isoko n'ibijyanye n'iyi stade nshya. Yavuze ati: 'Twagerageje gukora ibishoboka byose ngo tubone aho iki gikorwa cyaba kandi tuhuze ibiciro ku buryo budahenze abakunzi ba Rayon Sports.'

 

Yongeyeho ko icy'ingenzi ari uko abakunzi b'iyi kipe batazabura ibirori bya 'Rayon Day', kandi ko imyiteguro yose iri kugenda neza ku buryo bizagenda neza ku munsi nyirizina. Abafana basabwe gukomeza gushyigikira ikipe yabo no kugura amatike hakiri kare kugira ngo bazabashe kwitabira neza ibi birori by'ingenzi ku bakunzi ba Rayon Sports.

 

Ibi birori bizaba birimo ibikorwa bitandukanye birimo kumurika abakinnyi bashya, kwishimira ibihe byiza byabaye mu mwaka ushize, ndetse no kwerekana intego nshya z'iyi kipe mu mwaka utaha w'imikino. Ngabo Robben yasoje asaba abafana kwitabira ari benshi kugira ngo bizabashe kugenda neza.



Source : https://yegob.rw/ntampunge-rayon-sports-yashyize-igorora-abakunzi-bayo-kucyijyanye-nibiciro-byamatike/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)