Ntibasiga inyuma n'abakunzi babo! Ubwitabire... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 22 Kamena 2024, i Busogo kuri Stade y'Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda riri i Musanze niho umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, aho yakiriwe n'ibihumbi by'abaturage bari baje kumushyigikira.

Kuva icyo gihe, Perezida Kagame amaze kwiyamamariza kuri Site zinyuranye yakirwa n'ibihumbi by'abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahamya ko bazamutora 100%. Muri abo, harimo n'ibyamamare mu nzego zinyuranye bari kugendana na we mu bikorwa bye byo kwiyamamaze mu gihugu hose.

Ba Nyampinga rero nabo ntibasigaye inyuma kuko uko bwije n'uko bukeye amafoto yabo ndetse n'ubutumwa bwabo ku mpamvu bashyigikiye Paul Kagame bigenda bicicikana mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Muri abo, harimo Miss Naomie Nishimwe wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2020. Ku ikubitiro, yagaragaje ko we n'umukunzi we bari inyuma ya Perezida Kagame abinyujije mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, bambaye imyenda iri mu mabara ya FPR-Inkotanyi.

Ubwo yakomozaga ku mpamvu ashyigikiye Paul Kagame, Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2016 yavuze ko biteye ishema 'kuba umunyarwanda,' yongeraho ko mu bihe bitandukanye yabonye uburyo ibihumbi by'urubyiruko bashyigikiye Kandida Perezida Paul Kagame kandi 'ni ibintu byishimira'.

Uyu mukobwa yavuze ko ibi ari igisobanuro cy'uko umuryango FPR-Inkotanyi ndetse na Paul Kagame 'bahagarariye ibyo abanyarwanda bakeneye, bizera ko ubuzima bwabo butekanye kandi bakiteza imbere'. Yashimangiye ko amateka yo kwibohora yumvikanisha neza Demokarasi. 

Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018, yavuze ko yari amaze igihe kinini ategereje ko igihe cy'amatora kigera akemererwa kugira amahitamo ku bayobozi bayobora u Rwanda kuko ari ubwa mbere azaba atoye.

Miss Iradukunda yavuze ko yishimiye kuba uyu munsi ari kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ndetse akazagira n'uruhare mu kumuha ijwi rye. Yagaragaje Paul Kagame nk'umuyobozi afatiraho icyitegererezo.

Ati 'Ni ubwa mbere ngiye gutora, nari ntegereje igihe nk'iki ko kizagera nkaba natora umukandida wacu Paul Kagame wa FPR Inkotanyi.'

Miss Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2013, avuga impamvu yahisemo gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza, yagize ati: "Icya mbere, yaduhaye igihugu kuko Abanyarwanda benshi bari mu buhunzi kandi batabyishimiye."

Kuva ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza kandi, Miss Uwase Muyango wabaye Nyampinga uberwa n'amafoto mu 2019 akaba  n'umugabo we Kimenyi Yves bakunze kugaragaza ko bashyigikiye Paul Kagame, haba mu mafoto, mu myambaro, mu butumwa bashyira ku mbuga nkoranyambaga n'ibindi.

Uwicyeza Pamella wabaye ikimenyabose ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019 akaba ari n'umugore w'umuhanzi The Ben, akomeje kugaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Kandida-Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa yatanze yaragize ati: "Twebwe nk'urubyiruko yatugejeje ku bintu byinshi cyane cyane tutabona amagambo yabisobanura" 

Mu bandi ba Nyampinga bakomeje kuzengurukana n'Umukandida wa FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwiyamamaza harimo Miss Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine, Miss Kelia Ruzindana, Mutabazi Sabine n'abandi benshi.

Reba ba Nyampinga banyuranye mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Kandida-Perezida Paul Kagama mu mafoto:




















Ubwitabire ni bwinshi ku bakobwa banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka yatambutse



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144803/ntibasiga-inyuma-nabakunzi-babo-ubwitabire-bwa-ba-nyampinga-mu-kwamamaza-paul-kagame-amafo-144803.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)