Ntibirare - Polisi yasubije abibwira ko kubona 'Permis' z'imodoka za 'automatique' bizoroha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

ACP Rutikanga yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri RBA.

Haherutse gusohoka iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo, ryemeje ko mu bizamini byo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, hazajya hanakoreshwa imodoka za "automatique".

Ni amakuru yaje ari meza ku batwara izo modoka n'abifuza kuzitwara, dore ko zikomeje kwiyongera.

ACP Rutikanga yavuze ko imyiteguro yo gutangiza ibizamini by'izo mpushya igeze kure, gusa ashimangira ko bidasobanuye ko kuzibona bizaba byoroshye.

Ati 'Hari ikizahinduka mu buryo bwo gukora ibizamini ukoresheje uburyo bw'imodoka za Automatique. Icyo ntakwemeza ni uko bizoroha ku buryo umuntu azayibona mu buryo bumworoheye. Ntibivuze ko hari ikizahinduka mu buryo bw'imikorere y'ibizamini.'

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko ikizahinduka ari uburyo bwo gusuzuma uko ukora ikizamini ahindura vitesi, uko arekura umuriro ndetse n'uburyo bwo guhagarara no guhaguruka bizwi nka démarrage.

Ati 'Ibindi byose bizakurikizwa nk'uko byari bisanzwe. Igihinduka ni bimwe mu bikoresho biri mu modoka byagufashaga gukora ikizamini ariko ntabwo hanze ku kibuga hahinduka, imbago z'ikibuga ntabwo zihinduka.'

Yakomeje agira ati 'Abantu ntibirare, amategeko agenga umuhanda azakoreshwa nk'uko yari asanzwe kuko nta kivungukaho na gato.'

ACP Rutikanga yavuze ko ubu hari ibikiri gutegurwa nk'uburyo izo mpushya nshya zizajya ziba ziteye n'ibindi, ku buryo mu minsi ya vuba ibizamini bizatangira gutangwa.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko iri mu myiteguro yo gutangira gutanga ibizamini byihariye ku bashaka impushya zo gutwara imodoka za 'automatique'.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntibirare-polisi-yasubije-abibwira-kubona-permis-z-imodoka-za-automatique

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)