Ntibyumvikana ukuntu umuntu ashyingurwana ingingo zikora- Dr Ntarindwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi birumvikana kuko kugira ngo insimburangingo iboneke hari umwe ugomba kwigomwa iyo afite akayiha mugenzi we.

Nk'impyiko, birashoboka ko ushobora guha imwe mugenzi wawe ufite ebyiri zangiritse, ugasigarana imwe na we agasigarana indi ubuzima bugakomeza. Iyo bibaye ku rugingo rumwe umuntu agira nk'umutima, iyo rutavuwe ngo rukire amaherezo ni urupfu.

Icyakora nubwo bimeze bityo, mu bihugu byateye imbere, hari uburyo bufatwa nk'ubwa kabiri byifashisha, wa mutwaro ukorohamo gake, uburyo ibihugu nk'u Rwanda bitarakangukira.

Ni uburyo bwo kwifashisha ingingo z'umuntu wapfuye (cadaveric transplantation) ariko atishwe n'indwara, wenda ari nk'impanuka, stroke n'izindi, ha handi umuntu ashobora gupfa ariko ingingo zimwe na zimwe ari nzima.

Ni ingingo n'inzobere mu kuvura indwara zo munda n'iz'impyiko, Dr Ntarindwa Joseph yagarutseho mu kiganiro na IGIHE.

Uyu muhanga umaze imya 16 avura impyiko, agaragaza ko bitumvikana uburyo umuntu yicwa na stroke, bakamushyingurana umutima, impyiko n'izindi ngingo zikora neza.

Kwifashisha ingingo z'uwapfuye ni igitekerezo agaragaza ko gishobora kuba igisubizo ku barwayi ibihumbi bahora kwa muganga bagiye gushaka serivise za dialysis (kumwe imashini ifasha umuntu wangiritse impyiko zose mu iyungururwa ry'amaraso ye).

Uyu muhanga mu buvuzi avuga ko ibikorwa byafasha cyane binyuze mu bushake bw'umuntu. Arasinya akavuga ko nagira ikibazo agapfa ingingo ze zizakoreshwa mu gutabara abandi.

Dr Ntarindwa ati 'Nko mu bindi bihugu ho, iyo ubwonko bw'umuntu bupfuye, ingingo zigikora ziba ari iza leta. Ariko n'umuntu utaragize icyo avuga, iryo tegeko ryo kuba izo ngingo ari iza leta ridahari, waganiriza ba nyiri umuntu ukabereka uko zagirira abandi akamaro, zigahabwa abandi.'

Uyu muganga agaragaza ko mu Rwanda hakwiriye gushakwa uburyo ingingo z'umubiri w'uwo muntu zafasha abandi bazikeneye aho kuzimushyingurana, cyane ko ari ibintu yabonye bikorwa mu Misiri, Afurika y'Epfo 'ntagarutse muri Amerika, u Burayi n'ahandi.'

Ati 'Iyo ubwonko bwangiritse budashobora gukira, umuntu ari ku mashini imufasha guhumeka, umutima uba ugikora, imyiko ziba zikora […]. Iyo bigenze gutyo muganga arasuzuma ngo arebe ko bukiri buzima. Iyo bwapfuye aganira n'abavandimwe be, bakamukura kuri ya mashini kuko ikenewe n'abandi. Aha ba nyir'umuntu baraganirizwa za mpyiko n'izindi zikora zikaba zafasha abandi.'

Icyakora iyi nzobere mu buvuzi bw'impyiko igaragaza ko kugira ngo iyo gahunda ishoboke hari ibindi byo kubanza gukorwa, nko kongera abaganga b'inzobere bashoboye gukora icyo gikorwa byihuse.

Ati 'Ikindi hakaba hari itumanaho ryihuse, umuntu wakoze impanuka, imbangukiragutabara ikaba yahageze mu minota mike, bakamugeza kwa muganga byihuse bakamushyira ku mashini niba atabasha guhumeka. Hanyuma bakareba ko ubwenge bwagaruka, basanga bwapfuye [za ngingo zigafashishwa abandi].'

Dr Ntarindwa avuga ko haba hakenewe na bya byumba byakira indembe (Intensive Care Units, ICU) bihagije bishobora gufasha kugira ngo icyo gikorwa gikunde byihuse.

Bijyanye n'uko iyi gahunda idahari mu Rwanda, Dr Ntarindwa yavuze ko politiki yayo n'uko byagenda we yamaze kubyandika ndetse yabihaye Minisiteri y'Ubuzima ndetse 'buri minisitiri ujeho ndayimwibutsa, kugira ngo tuyitegure. Icyakora hari icyizere kuko dutangiye kugira inzobere mu kubaga indwara zikomeye.'

Indwara z'impyiko ni zimwe mu zihangayikishije cyane, byagera ku kiguzi cyo kuyunguruza amaraso, ikibazo kigakomera byikubye.

Nko mu Rwanda ukoresha ubu buryo inshuro imwe imara amasaha nk'ane, asabwa gutanga ibihumbi 75 Frw mu bitaro bya Leta n'ibihumbi 90 Frw mu byigenga ku wiyishyurira 100%, bigakorwa gatatu mu cyumweru.

Mu gukomeza guhangana n'iki kibazo, Dr Ntarindwa agaragaza ko igihe kigeze ngo abantu bavurwe impyiko bidasabye kugera kuri dialysis cyane ko ari uburyo bushoboka ndetse butanga umusaruro.

Ati 'Ngikora hano (icyo gihe twari mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal) nigeze kugenzura nsanga abarwayi bose bakenera ziriya mashini by'igihe kirekire, 78% babiterwa na diabetes yari yihariye 45% n'umuvuduko w'amaraso wari wihariye 35%. Ni indwara tugomba kwitaho tukaba twazivura mbere y'uko umuntu aza kuri dialysis.'

Ni ibintu agaragagaza ko bitayeho mu kigo cyabo cya Africa Health Care Network, ikigo gifasha abarwayi b'impyiko mu iyungururwa ry'amaraso yabo, ariko bakanavurwa n'izindi ndwara bafite zangiriza impyiko.

Ni ikigo gifite amashami ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, mu Bitaro bya Gisenyi no mu Bitaro bya Gihundwe, ndetse mu minsi ishize iri shami ryatangijwe mu Bitaro bya Rwamagana.

Ati 'Nka Gisenyi na Gihundwe abantu turabavura bagakira bakajya mu buzima busanzwe. Uyu munsi tumaze gufasha abarenga 1000 bavuye kuri dialyze batanasimburijwe impyiko, kuko twabafashije no gukira za ndwara zindi.'

Uyu munsi bafite abarenga 120 bafasha mu kuyungururirwa amaraso bihoraho, bafashijwe n'imashini 26. Ni imashini zihenda cyane kuko nk'imwe igura ibihumbi 30$ ubariyemo imashini n'ibizifasha gukora.

Inzobere mu buvuzi bw'impyiko, Dr Ntarindwa Joseph agaragaza ko bikwiriye ko u Rwanda rufata gahunda yo kwifashisha ingingo z'abapfuye mu kurengera abazima
Uburyo bwo kuyungurura amaraso buzwi nka dialysis burahenda cyane kuko nko mu Rwanda inshuro imwe umuntu yishyura ibihumbi 75 Frw mu bitaro bya Leta n'ibihumbi 90 Frw mu byigenga, umurwayi akiyishyurira 100%,



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntibyumvikana-ukuntu-umuntu-akora-impanuka-agashyinguranwa-izindi-ngingo-zikora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)