Ntwari Fiacre yasezeye buri muntu wese babanye mu ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y'Epfo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre yasezeye kubo babanye mu ikipe ya TS Galaxy FC, akaba yerekeje mu ikipe ya Kaizer Chiefs.

Mu minsi ibiri ishize, nibwo Fiacre yasinyiye ikipe ya Kaizer Chiefs amasezerano y'imyaka 3, agurwa agera kuri Miliyoni 400 Frw.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ntwari Fiacre yagize ati 'Ubwo mbasezeyeho. Ndashaka gushimira umuyobozi Tim Sukazi wampaye amahirwe yo gukinira iyi kipe nziza n'abatoza bayobowe na Sead Ramovic, kuba barampaye amahirwe yo gukina umukino wanjye wa mbere w'umwuga no kuri bagenzi banjye mwanyakiranye yombi, ndashima urukundo rwanyu.'

Yakomeje agira ati' Ku bafana ba Rockets rwose ndashima urukundo mwanyeretse mwarakoze⁇ Mbifurije ibyiza byose TS GALAXY FC. Buri gihe jya usiga umwenda wawe ahantu heza.'



Source : https://yegob.rw/ntwari-fiacre-yasezeye-buri-muntu-wese-babanye-mu-ikipe-ya-ts-galaxy-yo-muri-afurika-yepfo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)