Ntwari Fiacre yasezeye kuri TS Galaxy yatumbagije izina rye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gusinyira Kaizer Chiefs, umunyezamu w'umunyarwanda Ntwari Fiacre yasezeye kuri TS Galaxy bagiranye ibihe byiza mu gihe gito.

Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize ni bwo amakuru yasakaye ko uyu munyezamu wari umaze umwaka umwe muri TS Galaxy yo muri Afurika y'Epfo yamaze kwerekeza muri Kaizer Chiefs na yo muri iki gihugu.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ntwari Fiacre yasezeye kuri iyi kipe avuga ko azahora ayibuka.

Ati "Ndimo nsezera, ndashaka gushimira umuyobozi wacu Tim Sukazi ku bw'amahirwe yampaye yo gukinira iyi kipe nziza, ndetse n'abatoza bayobowe na Sead Ramović, umutoza w'abanyezamu Greg Etafia ku bwo kuba baratumye nkina umukino wanjye wa mbere nk'uwabigize umwuga."

"Ndanashimira abakinnyi bagenzi banjye, mwanyakiranye yombi, ndabashimira ku bw'urukundo rwanyu. Ndashimira abafana b'ikipe, mu by'ukuri ndabashimira ku bw'urukundo mwanyeretse, mwarakoze. Ndifuriza ishya n'ihirwe TS Galaxy FC iteka, umwambaro w'iyi kipe nzawubika ahantu hatekanye.'

Ntwari Fiacre akaba umunyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu Amavubi, mbere yo kujya muri Afurika y'Epfo yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda nka Marines FC, AS Kigali ndetse na APR FC.

Ntwari Fiacre yasezeye kuri TS Galaxy



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntwari-fiacre-yasezeye-kuri-ts-galaxy-yatumbagije-izina-rye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)