Mu 2021 ni bwo Tom Close n'umugore we Niyonshuti Ange Tricia bibarutse umwana wa kane akaba uwa gatanu kubera ko hari undi barera. Uyu mwana w'umukobwa wabo wa gatanu bamwise Inyonga Imboni Elle.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, kuri uyu wa 03 Nyakanga 2024 Tricia yasangije abamukurikira kuri uru rubuga uko byari bimeze habura amasaha ane gusa ngo yinjire aho yagombaga kubagirwa ngo abyare umwana wa kane.
Yifashishije ifoto iriho abana be batatu n'umugabo we Tom, Tricia yagize ati: 'Aha ni amasaha make cyane mbere yuko ninjira muri 'Salle d' Operation' kubyara umwana wa 4. Ku bwanjye numvaga ko ndi bupfe; nkarwana no gusaba agafoto ngo nimfa bazasigare bakareba.
Mu minota mike nicaye ndeba iyo foto bamaze gufata, narebye uburyo Tom ateruye undi mwana uruta gato cyane uwo ngiye kubyara.
Mbwira Imana nti; Niyo igihe cyanjye cyaba ari iki, korera iki kibondo maze ungarure mu buzima. Hashimwe Imana itanga icyo wayibutsa mu gihe wihebye kandi ukizera ko uhise ugihabwa.'
Uyu mwana yaje akurikira abandi barimo umukobwa w'imfura yabo witwa Ineza Ella bibarutse ku wa 16 Kanama 2014. Muri Kamena 2017 nabwo uyu muryango wibarutse umuhungu akaba ubuheta bwabo bise Imena Elan.
Muri Kamena 2019 bemeye kurera uruhinja rwatoraguwe i Nyagatare ku muhanda, aho uwo muhungu yahise aba uwa gatatu mu muryango bamwita Ingenzi. Mu Ukuboza 2019 bibarutse umwana w'umukobwa bise Irebe Elana.
Tricia akunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze ashima Imana ku bw'abana yamuhaye we n'umugabo we. No mu cyumweru gishize ubwo umuhungu wabo Imena Elan yuzuzaga imyaka 7 y'amavuko, yashimye Imana ku bwe avuga ko kuvuka kwe byujuje umutuzo mu mutima we.
Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y'Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013 mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge.
Igihe Tricia yari agiye kwibaruka umwana wa kane
Yavuze ko yari aziko ari bupfe abyara ariko Imana ikinga akaboko
Uyu niwe bucura bwa Tom Close na Tricia
Bafite abana batanu harimo n'uwo barera
Tricia akunze gushimira umugabo we kubwo kubera umubyeyi mwiza abana babo
Uyu muryango uri mu miryango y'ibyamamare ikunze kugaragaza ko yishimye
Tricia afite ishimwe riremereye mu mutima ku bw'abana be