Nyagatare: Amayobera ku rupfu rw'umukobwa w'imyaka 20 bivugwa ko yarozwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kirebe mu Kagari ka Kirebe mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare. Uyu mukobwa yapfuye nyuma y'icyumweru ahawe ibiryo birimo inyama n'umuturanyi, yabigeza mu rugo abana batatu bose babiriyeho bakarwara umwe agapfa abandi babiri bakaremba cyane.

Hafashimana Gilbert ufite imyaka 25 akaba umuvandimwe w'umukobwa wapfuye, yabwiye IGIHE impamvu bashingiraho bashinja uwo muturanyi ko yabaroze harimo kuba abana batatu bararwaye nyuma yo kurya ku biryo yabahaye ndetse no kuba ngo yaratorotse.

Yagize ati 'Tariki ya 8 Nyakanga mu masaha ya saa Sita umugore duturanye yaje hano arasuhuza, ababaza impamvu mama wabo yabyaye ntibabimubwire kandi ari abaturanyi. Yahise ataha agaruka bwa kabiri atwaka isorori azamukana na mushiki wanjye baragenda amushyiriramo inyama enye n'ibitoki yari abizaniye mama nk'umuntu wabyaye kugira ngo bimwongerere imbaraga.'

Yakomeje avuga ko bahise babuza nyina kubirya ahubwo biribwa n'abandi bana babiri bato n'uwo mukobwa mukuru wari ufite imyaka imyaka 20. Nyuma yo kubirya abo bana babiri n'uwo mukobwa ngo bahise batangira gutaka mu nda uwo mukobwa we araremba cyane.

Hafashimana yakomeje avuga ko bamujyanye kumuvuza mu bavuzi gakondo aza kugwa mu maboko ya musaza we. Bashinja uwo muturanyi wabo kubarogera mushiki wabo. Ikindi bashingiraho ngo ni uko uwo muturanyi kuva abo bana bose baremba yahise atoroka na n'ubu akaba yarabuze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, yabwiye IGIHE ko nk'ubuyobozi batakwemeza ko uwo mwana w'umukobwa yishwe n'uburozi ngo kuko hari nubwo yaba yarishwe n'izindi ndwara.

Ati 'Uyu munsi sinakwemeza ko uriya mukobwa yishwe n'uburozi kuko umuryango we ntiwarindiriye ko Polisi na RIB bahagera ngo umurambo ujye gupimishwa ahubwo yarapfuye bahita bamushyingura. Ikindi ubu abandi bana babiri icyo twakoze twabazanye hano ku kigo nderabuzima cya Bugaragara kugira ngo abaganga babasuzume babavure banamenye icyo barwaye.'

Gitifu Bagabo yakomeje asaba abaturage kutizerera mu marozi cyane, ahubwo hajya hagira umuntu urwara bakihutira kumujyana kwa muganga ngo kuko nibo bonyine bafite ubushobozi bwo gupima bakamenya indwara buri wese arwaye n'uko bayimuvura.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-amayobera-ku-rupfu-rw-umukobwa-w-imyaka-20-bivugwa-ko-yarozwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)