Ibi biraro birindwi byubatswe mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2023-2024, birimo ibyubatswe n'amafaranga yatanzwe na Leta ndetse n'ibindi byagiye byubakwa ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Mu biraro birindwi byubatswe harimo ikiraro cyo mu kirere gihuza Umurenge wa Rwempasha n'Umurenge wa Musheri, cyuzuye gitwaye miliyoni 107 Frw. Ikiraro cyo mu kirere gihuza Umurenge wa Nyagatare n'Umurenge wa Rukomo cyuzuye gitwaye miliyoni 112 Frw. Hari kandi ikiraro cya Gakoma na Bibare kiri mu Murenge wa Mimuri cyuzuye gitwaye miliyoni 369 Frw.
Hubatswe kandi ikiraro cya Tovu kiri mu Murenge wa Kiyombe cyatwaye miliyoni 44 Frw. Ikiraro cya Rwamiko gihuza Umurenge wa Kiyombe n'uwa Mukama cyatwaye miliyoni 55 Frw.
Ikiraro cya Bwera giherereye mu Murenge wa Rwimiyaga cyuzuye gitwaye miliyoni 51 Frw, ndetse n'ikiraro cya Rurenge gihuza Umurenge wa Rukomo n'uwa Nyagatare cyavuguruwe nyuma y'aho icyari gihari cyari gishaje cyuzuye gitwaye miliyoni 360 Frw.
Tuyizere Claudette utuye mu Murenge wa Musheri mu Kagari ka Kibirizi, yavuze ko bahuraga n'ibibazo byo kugwa mu cyambu kubera kubura uko bambuka bajya guhahirana na bagenzi babo bo mu Murenge wa Rwempasha.
Ati 'Mbere twanyuraga mu mazi cyangwa ku giti hakaboneka impfu nyinshi. Haguyemo umugore wari ugiye gukora ariko ubu izo mpfu ntizizongera kuboneka kuko twabonye ikiraro cyiza kandi kijyanye n'igihe.'
Abaturage bo mu Murenge wa Mimuri bubakiwe ikiraro gihuza Gakoma na Bibare bo bavuga ko iki kiraro cyabashimishije cyane kuko cyari cyarahagaritse ubuhahirane.
Mbarushimana Jean Bosco yavuze ko kujya gusarura imyaka iri mu Kagari ka Gakoma byamugoraga cyane, agashimira Leta yongeye kububakira ikiraro cyiza kandi gikomeye. Yijeje ubuyobozi bazagifata neza kandi kikabafasha mu kongera umusaruro.
Mukamurigo Violette wishimira iyuzura ry'ikiraro gihuza imirenge ya Nyagatare na Rikomo we yashimiye ubuyobozi bwongeye gutuma abana babo babona inzira nziza banyuramo bajya kwiga. Yizeza Leta ko ikiraro bubakiwe bazagifata neza.
Ati 'Guca kuri iki kiraro byari bikomeye cyane, hakurya aha Rurenge tuhafite amashuri ariko abana bacu kujya kuhiga byarabagoraga cyane. Turashimira cyane akarere kuba batwibutse bakatwubakira ikiraro cyiza nk'iki.'
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, ashimira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame wimakaje imiyoborere myiza ituma abafatanyabikorwa n'abashoramari bishimira gufatanya n'ubuyobozi bw'uturere mu kubakira abaturage ibintu birambye birimo n'ibi biraro.
Yasabye kandi abaturage kubifata neza bakabirinda kwangirika, ibiriho ibyuma bakabirinda abajura babikuraho bakajya kubigurisha ngo kuko aribo bazagira igihombo kinini.