Nyagatare: Kubaka urugomero rwa Muvumba ruzatanga amazi n'amashanyarazi byaratangiye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urugomero ruzubakwa mu gihe cy'imyaka itatu rukazuzura mu mpera za 2026 rutwaye miliyoni 121 z'Amayero. Ruzubakwa kuri hegitari 400 ziri mu mirenge ya Karama na Rukoma yo mu Karere ka Nyagatare. Ruzaba rufite metero 39 z'ubuhagarike wagera hejuru ukahasanga kilometero imwe na metero 160 z'ubutambike, bikazatuma rubasha kubika amazi menshi.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi mu Rwanda, Dr Rukundo Emmanuel, yavuze ko uru rugomero rwubatswe mu mirenge ibiri ya Karama na Rukomo ariko rukazanagenda rukagera mu Murenge wa Gatunda.

Yavuze ko uru rugomero ruri kubakwa ku bufatanye bwa Banki Nyafurika itsura Amajyambere ndetse na Leta y'u Rwanda.

Ati 'Ni urugomero ruzaba rufite ubushobozi bwo gufata amazi menshi agera kuri meterokibe miliyoni 54. Aya mazi azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by'iterambere ry'Igihugu harimo kuhira imyaka nko mu mirima iri ku buso bwa hegitari 9 640. Aya mazi hazavamo igice kizahabwa abaturage bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi aho meterokibe ibihumbi 50 buri munsi azajya ahabwa abaturage.'

Dr Rukundo yakomeje avuga ko kandi hazavamo igice cy'amazi azajya ahabwa amatungo, aho ku kigereranyo cy'umwaka hazajya hatangwa meterokibe ibihumbi 700.

Yavuze ko kandi uru rugomero ruzatanga umuriro w'amashanyarazi ungana na kilowatt 1000.

Uyu muyobozi yavuze ko uru rugomero rufite umwihariko w'uko ruzajya rufata amazi yajyaga ateza umwuzure mu mirima y'abaturage bigatuma bateza neza benshi bagahomba.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko uyu mushinga w'urugomero rwa Muvumba ari kimwe mu bikorwaremezo bihambaye bigiye kubafasha mu bikorwa byo kuhira no kwegereza amazi abaturage.

Ati 'Uyu mushinga niwuzura uzatuma amazi noneho atongera guhagarara, iki cyuho kizavaho hari imirenge ubu tudafitemo ibikorwa byo kuhira cyangwa se n'aho dufite ibikorwa byo kuhira ari ubuso buto. Ubu rero iyi mirenge bazakoreramo bizatuma amazi ashobora kuhagera neza tukuhira.'

Barihangana Onesphore yavuze ko agace batuyemo nta mazi arimo aho bayakuraga mu cyambu hasi nabwo bigoranye.

Yavuze ko bajyaga banywa amazi mabi bakanayakoresha ariko ko nibabona amazi meza bizabashimisha.

Mutabaruka Emile avuga ko imbogaizi y'amazi y'inka ihari cyane muri Nyagatare ku buryo uru rugomero nirwuzura bakabona amazi y'inka bizabafasha mu kongera umukamo.

Ndacyayisenga Joslyne we avuga ko iyo bigeze mu Ukwakira umugezi w'Umuvumba wuzura ukamena hirya no hino kuburyo abafite imyaka mu nkengero z'uyu mugezi nta kintu na kimwe basarura. Yavuze ko ikorwa ry'uru rugomero rizatuma babasha kweza neza.

Leta y'u Rwanda ivuga ko kuri ubu bihaye gahunda yo guteza imbere ingomero ku buryo haboneka amazi menshi yakoreshwa mu iterambere. Yihaye ingamba z'uko kuva mu 2021 kugeza mu 2030 mu gihugu hose haboneka amazi ahagije, acunzwe neza kandi ashobora gukoreshwa mu bikorwa by'iterambere.

Imashini zirasize ubutitsa kugira ngo bihutishe kubaka uru rugomero
Hagati y'imirenge ya Rukomo na Karama niho hari kubakwa uru rugomero
Biteganyijwe ko imirimo yo kurwubakwa izashyirwa kuri hegitari 400
Ubuyobozi buvuga ko uru rugomero nirwuzura hazaba hatoshye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-kubaka-urugomero-rwa-muvumba-ruzatanga-amazi-n-amashanyarazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)