Nyamasheke: Abahinzi babangamiwe n'ubucukuzi butemewe n'amategeko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Musozi wa Winkamba muri Bushekeri no ku wa Sarabuye muri Ruharambuga ni hamwe mu hakorerwa ubu bucukuzi butemewe. Abafite iki kibazo barimo abafite ubutaka buteyeho inturusu n'abahinzi b'icyayi bibumbiye muri Koperative y'Abahinzi b'Icyayi ya COOPTHE Mwaga-Gisakura.

Hakizimana Antoine ucururiza mu isantere y'ubucuruzi ya Mwaga, ufite ishyamba mu Mudugudu wa Winkamba, yavuze ko iri shyamba rye ryigabijwe n'abakora ubucukuzi butemewe n'amategeko bamurandurira inturusu bashakamo zahabu.

Ati "Bangije inturusu zanjye na n'ubu baracyari kuzangiza, natakiye ubuyobozi ngo bumfashe kubahagarika ariko ntacyo bwabikozeho."

Abakora ubu bucukuzi bitwikira ijoro bakayungurira umucanga mu miyoboro y'amazi yo mu gishanga gihinzemo icyayi. Uwo mucanga ufunga inzira z'amazi akadendera mu cyayi kikuma nk'uko bisobanurwa n'abahinzi bacyo.

Umuyobozi wa COOPTHE Mwaga Gisakura, Kayiranga Éleuthère, yabwiye IGIHE ko icyayi gihinze kuri hegitari zirindwi kimaze kuma kubera ko umucanga uva mu bucukuzi butemewe ifunga inzira z'amazi.

Ati 'Hataratangira gukorerwa ubucukuzi bwangiza, cyari icyayi kimeze neza tubonamo umusaruro ariko aho batangiriye gucukura hariya mu misozi, umucanga n'amabuye ntibashobora kubifata, biza mu gishanga bigafunga imiferege y'amazi. Iyo bimaze kuzura amazi atemba ajya mu cyayi kandi icyayi si kimwe n'umuceri, iyo amazi aretsemo aracyangiza kikuma.'

Ubuyobozi bw'iyi koperative bwavuze ko bwakoze inyigo yo kwimura umucanga n'amabuye byavuye mu bucukuzi butemewe n'amategeko bigafunga inzira z'amazi no gusimbuza icyayi cyamaze kuma, busanga bizatwara atari munsi ya miliyoni 20 Frw kuri hegitari enye gusa.

Ati 'Twatangiye kwimura uwo mucanga n'amabuye bashyizemo ariko ntidufite aho kubishyira kuko n'ubundi iyo tubivanyemo tubishyira mu cyayi ariko n'ubundi turi kubona turi gukora ubusa kuko abakora ubwo bucukuzi barakomeje."

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko ubwo bucukuzi ari ubukorwa budakurikije amategeko ndetse ko bafashe umwanzuro wo guhagarika ababukora, batabicikaho bagafatirwa ibihano biteganywa n'amategeko.

Ati "Ubwo bucukuzi bugira ingaruka mbi ku bidukikije, ndetse n'abacukura bakunze gutakarizamo ubuzima. COOPTHE Mwaga-Gisakura yaduhaye amakuru y'uko ubu bucukuzi bwangiza icyayi, hamwe n'inzego zose bireba twagerageje gufatanya ngo bihagarikwe ndetse tunakumire n'undi uwo ari we wese waza gusubira muri ibyo bikorwa bibujijwe."

Meya Mupenzi yasabye abashaka gucukura amabuye y'agaciro na kariyeri kubikora mu buryo bukurikije amategeko n'amabwiriza abigenga kuko kutabikurikiza bigize ibyaha ndetse bifite n'amategeko abihana.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri, Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha ku buryo iyo agihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Hegitari zirindwi z'icyayi zarumye kubera amazi yuzuyemo
Amabuye n'imicanga bifunga inzira z'amazi ni ibikomoka mu kuyungurura bashakamo zahabu
Umuyobozi wa COOPTHE Mwaga-Gisakura, Kayiranga yasabye ko abakora ubu bucukuzi bafata amabuye n'imicanga ntibikomeze kujya mu cyayi
Abacukura amabuye y'agaciro bitwikira ijoro bakayungurira imicanga mu nzira z'amazi yo mu cyayi
Amabuye n'imicanga biva mu bucukuzi bw'amabuye bimaze kwangiza hegitari zirindwi z'icyayi cya COOPTHE Mwaga-Gisakura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abahinzi-babangamiwe-n-ubucukuzi-butemewe-n-amategeko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)