Byabereye mu Mudugudu wa Winkamba, Akagari ka Buvungira Umurenge wa Bushekeli, ku wa 20 Nyakanga 2024.
Aba baturage barimo abavuka muri aka karere n'abavuye mu karere ka Nyamagabe bajya gushakira imibereho mu bucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro muri uyu murenge.
Bandetse Elias wavuye mu karere ka Nyamagabe yabwiye IGIHE ko bamaze ibyumweru bitatu bakorera Hakizimana ndetse ko bari barumvikanye ko zahabu niboneka bazajya bagurisha bakabagana ariko ngo yabahaye make.
Ati 'Zahabu twarayibonye ayigurisha 3 200 000Frw muri izo miliyoni 3Frw yaduhayemo ibihumbi 500Frw byonyine , niyo mpamvu natwe twaje aha kwishakiramo ayacu'.
Nyandwi Simeon utuye hafi y'ahakorerwa ubu bucukuzi butemewe yavuze ko mu gihe ubuyobozi butahagurukira iki kibazo, byakomeza guteza umutekano muke muri aka gace.
Aba bacukuzi babikora basaba Hakizimana ko niba ashaka ko bava mu isambu ye yabahemba bagasiba ibinogo bamaze gucukura.
Hakizimana Antoine ushinjwa n'aba bacukuzi ko yabakoresheje ntabahembe, arabihakana akavuga abo bacukuzi bavogereye ishyamba rye.
Hakizimana avuga ko nyuma yo kubona iki kibazo yakigejeje ku buyobozi no ku rwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB yishinganisha anashinganisha ishyamba rye riri kwangizwa n'abakora ubucukuzi butemewe.
Ati 'Ejobundi barayemo n'iri joro barayemo. Ko bavuga ko ari njye wabahaye akazi byanditse he ko arinjye ubahemba? Ibyo gucukuza amabuye y'agaciro njye ntabwo mbizi ndi umucuruzi wa butike'.
Hakizimana avuga ko atari kuba ariwe wagize uruhare mu gucukurisha mu isambu ye ngo ahindukire age kwishinganisha kuri RIB.
Ati 'Birambangamiye kuko bacukura zahabu bangiza inturusu zanjye kandi bakomeje no kuzangiza. Ubuyobozi ntabwo bwabahagaritse kandi nabimenyesheje abayobozi guhera ku muyobozi w'umudugudu'.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yatangaje ko amakuru y'izi mvururu bayamenye saa kumi n'ebyiri za mu gitondo avuga ko Hakizimana Antoine uhafite ubutaka yari amaze igihe amenye ko harimo zahabu akaba yari amaze iminsi ayicukura mu buryo butemewe n'amategeko nyuma n'abandi baza kubimenya.
Ati "Kugira ngo bimenyekane ni uko hagiyemo abantu benshi. Uwo muturage na we yari amaze igihe ahavumbuye amabuye avuga ko ari zahabu. Imvururu zaje kuhaba nizo zaje gutuma bimenyekana".
Meya Mupenzi avuga ko ari Hakizimana, n'abo avuga ko bigabije ubutaka bwe, nta n'umwe waba ibyo yakoraga cyangwa ari gukora byemewe n'amategeko.
Ati "Ntekereza ko ntawaza kuvuga ko hari ibyo bumvikanye kandi bose ibyo bakoraga bitemewe. Buri umwe afite ibyo avuga ariko ntabwo twe twabifata nk'ukuri. Inzego ziracyabikoraho iperereza, icyo twabasabye ni ukubihagarika".
Ubucukuzi butemewe n'amategeko bugira ingaruka zirimo kwangiza ibidukikije no guteza impanuka kuko ababukora ntibaba badafite ubwirinzi bw'ubuzima bwabo.