Nyamasheke: PSD yijeje ko farumasi zose zizakorana na mituweli - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje ku wa 07 Nyakanga 2024, mu gikorwa cyo kwerekana abakandida depite bari ku rutonde rwa PSD no kwamamaza umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Bizimana Minani Deogratias, wari umudepite muri manda icyuye igihe, uri ku rutonde rw'abakandida-depite ba PSD yavuze ko PSD yahisemo gushyigikira kandidatire ya Paul Kagame kuko no muri manda ishize bari bamushyigikiye kandi akaba atarabatengushye.

Ati 'Umutekano w'Abanyarwanda yarawubumbatiye urasesuye kandi nk'uko mubizi nta mutekano nta buzima'.

Avuga ko mu bindi byatumye bongera gushyigikira kandidatire ya Paul Kagame harimo no kuba yarihutishije iterambere ry'ibikorwaremezo nk'amazi n'amashanyarazi, nubwo bitageze ku 100% kubera imyaka ibiri y'icyorezo cya covid-19.

PSD yasabye abaturage kuzatora Paul Kagame ku mwanya wa Perezidida wa Repubulika, bakanatora PSD ku mwanya w'abagize Inteko Ishinga amategeko.

PSD nk'ishyaka rifite mu ntego guharanira imibereho myiza y'abaturage, mu migabo n'imigambi yaryo harimo gukora ubuvugizi farumasi zose zigakorana na mituweli.

Mubayizere Lousiana wo mu Karere ka Nyamasheke yabwiye IGIHE ko aherutse kujya kwivuza bamusaba kujya kwigurira umuti muri farumasi, bituma agura umuti kuri 6000Frw kandi muri farumasi ikorana na mituweli yari kuwishyura 1000Frw.

Ati 'PSD biriya ivuga ko izadukorera bikozwe abaturage icyo twabyungukiramo ni uko twajya twivuza kuri make kandi tugakira'.

Songa Thacien nawe wo mu Karere ka Nyamasheke, umwana we aherutse gukora impanuka ajya mu bitaro bya Kibogora yishyura amafaranga menshi kubera ko imiti myinshi byamusabaga kujya kuyigura hanze y'ibitaro akayishyura 100% kuko idatangirwa kuri mituweli.

Mu migabo n'imigambi ya PSD harimo no guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bw'umwuga bushingiye ku bushakashatsi mu rwego rwo guhangana n'uburwayi bw'ibihingwa no gushaka imbuto z'indobanure, hanimakazwa gahunda yo kuhira imisozi mu gihugu hose.

PSD yasabye abaturage kuzashyira ibikumwe byabo ku ihundo ry'ishaka ryeze kugira ngo izabone abadepite benshi bayihagararira mu nteko.

Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'abaturage, PSD, rifite abakandida 53 riri kwamamaza ku myanya y'abadepite mu matora ateganyijwe kuri 15 Nyakanga 2024 yahujwe n'ay'Umukuru w'Igihugu.

Ishyaka PSD ryiyamamarije i Nyamasheke
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse ubwo yahaga ikaze abarwanashyaka ba PSD
Bizimana yasabye abaturage kuzatora Paul Kagame na PSD
Abaturage bavuga ko farumasi zose zikoranye na mituweli byabafasha kubona ubuvuzi bufite ireme kandi budahenze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-psd-yijeje-ko-farumasi-zose-zizakorana-na-mituweli

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)