Ibi bikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro nta ruhushya babikoreraga mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Bushekeri, Akagari ka Buvungira mu Mudugudu wa Winkamba.
Bafatiwe mu birombe biri mu ishyamba ry'umuturage, tariki 23 Nyakanga 2024, nyuma y'aho umuturage witwa Hakizimana Antoine atabaje RIB avuga ko ishyamba rye ryigabijwe n'abantu barishakamo zahabu ariko bo bakavuga ko basanzwe bamukorera ariko akaba yaragurishije akabahemba make bityo bakaba baje kwishakiramo ayabo.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yabwiye IGIHE ko abatawe muri yombi bakurikiranweho icyaha cyo gukora ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aho babikoze mu bihe bitandukanye.
Ati 'Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Ruharambuga mu gihe dosiye zabo zigiye gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.'
Icyaha bakurikirwanyweho cyo gukora ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, giteganywa n'ingingo ya 54 y'itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri.
Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kuva ku mezi 2 ariko kitarenze amezi 6 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri 1 000 000 Frw ariko atarenze 5 000 000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RIB iributsa abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ari we wese ucukura amabuye y'agaciro nta ruhushya abifitiye inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n'amategeko.
RIB irashishikariza abantu kujya babanza gushaka ibyangombwa bibemerera gukora ibikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro.