Nyanza: Abanyeshuri ba ILPD bahuguwe ku buryo bwo kurwanya ruswa n'iyezandonke - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni isomo bahawe mu buryo bw'ikiganiro nyunguranabitekerezo ku wa 5 Nyakanga 2024, kikaba gitangwa muri gahunda yo gukarishya ubwenge ku banyeshuri, nka bumwe mu buryo bujya bukoreshwa mu kwigisha.

Ass.Pr Prosper Simbarashe Maguchu, impuguke mu mategeko wigisha muri Kaminuza ya Vrije yo mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi, yasobanuriye abo banyeshuri uko ibyaha bya ruswa n'iyezandonke bihagaze muri iki gihe ndetse n'uburyo umunyamategeko akwiye kwitwara mu guhangana nabyo.

Yakomeje ababwira uburyo ikoranabuhanga mu guherekanya amafaranga naryo ryongereye amahirwe abakora ibyo byaha nubwo n'uburyo bwo kubagenzura bwakajijwe.

Ati 'Niba ufite nk'umukiliya ukwiyambaje ngo umwandikishirize inzu cyangwa indi mitungo mu mategeko, ugomba kuba maso ukamenya ngo ese amafaranga ari kuyakura hehe. Bisaba gushyira mu nyurabwenge, noneho wagira icyo umenya, ntukizinzike ukaba wabimenyesha inzego zibishinzwe agafatwa.''

Yasobanuye ko ubusanzwe umwunganzi mu mategeko agomba kurinda ibanga ry'umukiliya we, ariko iyo uwo mukiliya agaragayeho ibyaha, icyo gihe biba bitakiri ibanga ryo kubika.

Dr Magushu yanagaragaje ko ruswa n'iyezandonke bimunga ubukungu b'ibihugu cyane cyane ibyo muri Afurika, aho usanga imitungo myinshi y'abategetsi ikomoka muri za ruswa n'ubundi buriganya bikadindiza amajyambere y'ibihugu byabo.

Yagaragaje ko ibyaha bya ruswa n'iyezandonke kenshi bigaragaramo abantu b'intege mu butegetsi aho n'abacamanza bo mu bihugu byabo bataba babafiteho ububasha, ari nayo mpamvu hakomeje kwifuzwa urukiko mpuzamahanga rureba ku byaha bya ruswa.

Ati 'Kuva mu 2012, hakomeje gutekerezwa uko hajyaho Urukiko mpuzamahanga rurwanya ruswa. Abantu benshi bakomeye bagiye bashyigikira iki gitekerezo, barimo abakuru b'ibihugu na za guverinoma, abashakashatsi mu by'mategeko, abagiye batsindiira ibikombe by'amahoro (Prix Nobel) n'abandi.''

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iri somo baganiriye na IGIHE, bavuze ko bungukiyemo byinshi birimo kumenya uko bitwara ku bakiliya bashobora kuba bafite imitungo ikomoka ku mafaranga yabonywe mu buriganya n'ibikorwa bitemewe.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur yavuze ko ILPD isanzwe igira ubu buryo bwo kwigisha, aho batumira abarimu bo muri za kaminuza bo hirya no hino ku Isi, abashakashatsi cyangwa abayobozi b'ibigo bifite aho bihurira n'amategeko, bakaza kwigisha abanyeshuri mu buryo busa nk'imikorongiro, byunganira amasomo asanzwe.

Bangayandusha yanavuze ko usibye ibiganiro by'amasomo, muri ILPD habaho n'ingendoshuri aho abanyeshuri bajya gusura ibigo bitandukanye bifitanye isano n'amasomo biga, byose bigamije gukarishya ubwenge.

Abanyeshuri bo muri ILPD bakunze kwiga muri ubu buryo bwo kuganirizwa n'impuguke zitandukanye mu mategeko
Ni isomo ryari ryahuje abanyeshuri batandukanye bo muri ILPD, ishami rya Nyanza
Umunyeshuri uhagarariye abandi muri ILPD Nyanza, Karake Daniel yavuze ko bungutse byinshi ku myitwarire y'umunyamategeko imbere y'ibyaha bya ruswa n'iyezandonke
Ass.Pr Prosper Simbarashe Maguchu yasobanuriye abo banyeshuri uko ibyaha bya ruswa n'iyezandonke bihagaze ku Isi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abanyeshuri-ba-ilpd-bahuguwe-ku-buryo-bwo-kurwanya-ruswa-n-iyezandonke

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)