Nyanza: Umwami Mutara III Rudahigwa yibutswe - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ni igikorwa cyari gifite intego yo kumwibuka nk'Umwami w'u Rwanda ndetse no kwibuka akamaro yagiriye igihugu, kugira ngo bitazibagirana.

Umubyeyi Clotilde, umwe mu bitabiriye uyu muhango wo kwibuka Umwami Mutara i Mwima, yabwiye IGIHE ko ugamije kuzirikana ko yabaye Umwami w'igihugu ariko kandi hakibukwa ibikorwa bye bitandukanye yakoreye igihugu birimo n'ibyatumye agirwa Intwari y'u Rwanda.

Yavuze ko kumwibuka ku itariki nk'iyi yatanzeho bidakorwa n'umuryango we gusa, kuko ngo mu muco w'u Rwanda nta n'umwami ugira umuryango wa hafi (w'amaraso) nk'uko bisanzwe ku bandi Banyarwanda.

Ati 'Nta Mwami ugira umuryango wa hafi, ahubwo uku tumwibuka ni iby'Abanyarwanda bose kuko Umwami ni uw'Abanyarwanda bose. Aribukwa kandi n'abamumenye, abamukunda, uwari umuvandimwe we akiri Umunyarwanda (atarima ingoma) bose barafatanya bakamwibuka.''

'Uyu si umunsi uhariwe umuryango we gusa, ahubwo ni umunsi wa buri wese wamumenye ndetse n'Abanyarwanda bose kuko Umwami ni uw'Abanyanyarwanda muri rusange''.

Umubyeyi yakomeje avuga ko kumwibuka bibaha umwanya wo kwibuka ibyiza bamuziho bifuza ko byakomeza ndetse no gushimira Imana yamuhaye u Rwanda.

Yavuze kandi ko bifuza ko amateka ye yakomeza kugera hose cyane cyane mu rubyiruko, kugira ngo batere ikirenge mu cye mu gukunda u Rwanda n'Abanyarwanda nk'uko biri mu byamuranze.

Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre yabaye Umwami w'u Rwanda kuva mu 1931 kugeza tariki 25 Nyakanga 1959 ubwo yatangiraga mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi afite imyaka 48.

Amateka avuga ko yavukiye i Cyangugu mu 1911 aho se umubyara, Umwami Yuhi V Musinga yari yaraciriwe n'abazungu, mbere yo kujya i Moba muri RDC.

Yibukirwa cyane ku kuba yaraharaniye ubumwe bw'Abanyarwanda, ndetse akaba yaratanze ari no gushakisha kubohora igihugu ubukoroni bw'Ababiligi, kimwe mu bikekwa ko yaba yarazize.

Kuri ubu, Umwami Rudahigwa ari mu ntwari z'igihugu ziri mu cyiciro cy'Imena, zizihizwa mu Rwanda, buri wa 01 Gashyantare, uko umwaka utashye.

Umubyeyi Clolitde(uri hagati), yavuze ko kwibuka Umwami Rudahigwa, bituma banafata umwanya bakibuka akamaro yagiriye u Rwanda mu gihe cye
Habayeho n'igikorwa cyo gushyira indabo ku musezero we
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Umwami Rudahigwa
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Umwami Rudahigwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umwami-mutara-iii-rudahigwa-yibutswe

Post a Comment

1Comments

  1. Albert yanga aba congomani shauuu, muri restaurant iyo yasohokanye n'abazungu ntakindi aba ari kuvuga usibye gusebya icyitwa umu congomani cyose...

    ReplyDelete
Post a Comment