Nyarugenge: Hasobanuwe uburyo bwo gutahura 'amakuru y'ibihuha' no kuyirinda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo bugizi bwa nabi bwabaye hagati ya Kanama na Nzeri 2013 bwatewe n'umwuka mubi watutumbye hagati y'Aba-Hindu n'Abayisilamu babarizwaga muri ako gake.

Imbarutso y'ibyo yabaye video yagaragazaga itsinda ry'Abayisilamu mu buryo bw'ubugome ndengakamere bagirira nabi abantu babiri byavugwaga ko ari Aba-Hindu.

Icyakora byaje kumenyekana ko iyo video ntaho yari ihuriye n'ibyo kuko byatahuwe ko ari ibyo muri Pakistan ndetse hari hashize imyaka myinshi bibaye.

Uru ni urugero rumwe muri nyinshi z'ibyabaye bitewe n'amakuru y'ibihuha, ibigaragaza uburyo bene ayo makuru adafitiwe gihamya ashobora guteza akaga kagira ingaruka zikomeye.

Ibyabaye mu Buhinde no mu Rwanda birashoboka kuko na rwo ruri hejuru mu kwimakaza ikoranabuhanga na cyane ko imibare ya Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko Abanyarwanda barenga 40% mu batunze telefoni ngendanwa, bafite izigezweho za 'smartphones.'

Nubwo uwo muvuduko uri hejuru bose ntibafite ubumenyi bwo gutahura amakuru atari yo yashyizweho n'ababikoze nkana cyangwa batabizi ku buryo bashobora kumenya amakuru ya nyayo n'ibihuha bigamije ikibi.

Icyakora Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu n'Iterambere mu Rwanda no mu Karere k'Ibiyaga Bigari (GLIHD) wabyumvise kare, ushyiraho akawo.

Wateguye umushinga wiswe 'Ijwi Riranguruye ry'Itangazamakuru' washyiriweho mu guharanira ubwisanzure bw'itangazamakuru n'uburenganzira bwo kubona amakuru, gutanga ubumenyi mu bijyanye n'itangazamakuru ry'umwuga no gutahura no kurwanya amakuru y'ibihuha mu baturage.

Abaturage bahugurwa binyuze mu mivugo, amakinamico, indirimbo n'ibindi, mbese muri bwa buryo bwigisha ariko bunasetsa kugira ngo abaturage batarambirwa.

Igice cy'uwo mushinga cyo kurwanya amakuru y'ibihuha, cyahereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge ho mu Kagari ka Biryogo, bikazakomereza mu turere 10 tw'igihugu abaturage berekwa uko bakwirinda ibihuha.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa GLIHD, Umulisa Vestine ati 'Twatekereje ko ari byiza kuba twamenyesha abaturage ibyiza n'ibibi by'imbuga nkoranyambaga. Bagasobanukirwa ingaruka z'amakuru y'ibihuha, ha handi umuntu ashobora kuyatahura. Ikoranabuhanga rirubaka ariko kandi riranasenya.'

Uyu muyobozi yavuze ko hari ubwo 'usanga umuturage iyo abonye inkuru ashobora kuyoherereza aho ashaka atabanje kuyigenzura no kuyikorera ubugororangingo ngo amenye niba inkuru yakiriye ari yo cyangwa atari yo. Ni imyumvire dushaka guhindura, usangiza amakuru abanze amenye ukuri kwayo.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), Mugisha Emmanuel yagaragarije abaturage ko ibihuha binadindiza iterambere ry'umuntu n'igihugu, ha handi ushobora kuba wifitiye umushinga ariko ukabona amakuru aguca intege 'bigatuma udafata icyemezo gikwiriye.'

Ati 'Bitera impagaragara mu bantu, bigateza ibibazo byinshi. Dukangurira abantu kwimakaza gushaka ukuri kw'amakuru ya nyayo. Aho ubonye amwe ukajya gushaka ko hari ahandi ari, ukamenya ukuri kwayo, aho gusangiza abandi ibyo utizeye.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie yagaragaje iyi gahunda ari ingenzi na cyane ko utuwe n'abaturage barenga ibihumbi 16 'kandi usanga abenshi muri bo bafite telefoni, abenshi kandi badasobanukiwe n'uko batahura amakuru y'ibihuha. Ni ikintu cy'igenzi cyane twari dukeneye.'

Abaturage bo mu Murenge wa Nyarugenge mu Biryogo beretswe uburyo batahura amakuru y'ibihuha, ibibarinda kugwa mu moshya
Abaturage bo mu Biryogo ahazwi nko mu Marangi ubwo bari bakurikiranye ubutumwa bw'uko batahura amakuru y'ibihuha
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie mu bagize uruhare rwo kwereka abaturage ayoboye uko batahura amakuru y'ibihuha
Abakinnyi ba Filime Nyarwanda ni bo bakiniye abo mu Biryogo
Abaturage bo mu Biryogo bakiniwe ikinamico ariko inabaha ubutumwa bwo kwirinda ibihuha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwanda-yikwije-ate-mu-bumenyi-bwo-gutahura-ibihuha-mu-isi-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)