Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Dorimbogo yitabye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyiransengiyumva Valentine yitabye Imana nyuma yo kugera ku bitaro abaganga bakagerageza kumuha ubufasha bw'ibanze ariko bikananirana.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko nyakwigendera yari amaze igihe arwaye indwara zifata imyanya y'ubuhumekero. Mu minsi ishize yari arwariye mu Bitaro bya Kibogora i Nyamasheke, ahava bamuhaye 'Transfer' yo kujya kwivuriza mu Bitaro bya Kibuye.

Umukozi w'Ibitaro bya Kibuye waduhaye amakuru, yavuze ko Nyiransengiyumva yahageze kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 ameze nabi cyane, abaganga bagerageza kumwitaho ariko birangira yitabye Imana.

Ubwo yari mu bitaro bya Kibogora, hari amajwi ya Nyiransengiyumva yagiye hanze avuga ko yabanje kwivuriza mu Mujyi wa Kigali ariko akabona bihenze cyane, biba ngombwa ko asubira mu rugo i Nyamasheke kuhivuriza.

Icyo gihe yagize ati 'Nintagaruka i Kigali muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka muzansezere neza.'

Nyiransengiyumva yiswe 'Dore Imbogo' biturutse ku ndirimbo yaririmbye aho inyikirizo yayo avugamo ati "Dore imbogo, dore impala, dore imvubu….'.

Yamenyekanye cyane kubera ibiganiro yakundaga gutanga kuri shene za YouTube zitandukanye.

Nyiransengiyumva Valentine yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyiransengiyumva-valentine-wamenyekanye-nka-dorimbogo-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)