Nyuma y'imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bufite shampiyona y'Icyiciro cya mbere y'umupira w'Amaguru y'abagabo mu Rwanda, bwatangaje Ingengabihe y'umwaka w'imikino wa 2024-25.

Ni ingengabihe yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, yerekana ko umukino ubanza uzahuza Rayon Sports na APR FC, uzaba ku munsi wa Gatatu wa shampiyona.

Uyu mukino ufatwa nk'uruta iyindi mu mupira w'amaguru mu Rwanda, uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00) kuri Kigali Pelé Stadium cyangwa ku Amahoro Stadium.

Ni umukino uzakinwa nyuma y'uko ikipe y'Ingabo na Police FC zizaba zivuye gukina imikino ya mbere y'amarushanwa Nyafurika, Total CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Umukino wo kwishyura hagati y'aya makipe y'amakeba uzakirwa na APR FC ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025, saa Moya z'umugoroba (19h00) kuri Kigali Pelé Stadium cyangwa ku Amahoro Stadium.

Nk'uko bigaragara Shampiyona izatangira tariki 15 Kanama 2024 mu gihe izashyirwaho akadomo  tariki ya 18 Gicurasi 2025.

Imikino ibanza izasozwa tariki 23 Ukuboza 2024, naho imikino yo kwishyura izakinwe guhera tariki 17 Mutarama 2025 isozwe tariki 18 Gicurasi 2025.

Imikino yose ya shampiyona izakinirwa kuri stade esheshatu, ari zo Kigali Pelé Stadium, Amahoro Stadium, Huye Stadium, Umuganda Stadium, Ngoma Stadium ndetse na Stade Ubworoherane y'i Musanze.

APR FC ni yo ibitse Igikombe cya Shampiyona y'umwaka ushize, mu gihe Vision FC na Rutsiro FC ari zo zazamutse mu Cyiciro cya Mbere zisumbuye Étoile de l'Est na Sunrise zombi zo mu Burasirazuba zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

The post Nyuma y'imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-4-rayon-sports-izabanza-kwakira-apr-fc-mu-mikino-ya-shampiyona-itegurwa-na-rwanda-premier-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-4-rayon-sports-izabanza-kwakira-apr-fc-mu-mikino-ya-shampiyona-itegurwa-na-rwanda-premier-league

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)