Nyuma y'imyaka 17 Haruna Niyonzima yongeye ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga, ubera ku kibuga cya Kigali Pele Stadium. Tariki 16 Nyakanga 2024 ni bwo Haruna yasinyiye ikipe ya ya Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe.

Nyuma y'imikimo igera kuri itatu ategerejwe, Haruna Niyonzima yaje kwinjira mu kibuga nyuma y'imyaka 17 adakinira Rayon Sports. Yinjiye mu gice cya kabiri ku munota wa 58 aho yari asimbuye Rukundo AbdulRahman nawe wageze muri iyi kipe avuye mu Amagaju FC.

Mu mwaka w'imikino 2006-07 ni bwo Haruna Niyonzima yakiniye Rayon Sports avuye mu ikipe ya Etincelles FC, yahise ajya muri APR FC yakiniye kugeza mu 2011, ahita ajya muri Yanga yo muri Tanzania ayikinira kugeza mu 2017.

Yahavuye ajya muri Simba SC yamazemo imyaka 2, ahita agaruka mu Rwanda muri AS Kigali ayikinira umwaka umwe ahita asubira muri Yanga yakiniye na yo umwaka umwe maze mu 2021 agaruka muri AS Kigali yakiniye kugeza mu 2022 ari nabwo yajyaga muri Al Ta'awon yakiniraga kugera ejobundi agarutse mu Rwanda. 


Haruna Niyonzima aganira n'umutoza we mbere yo kwinjira mu kibuga 


Haruna Niyonzima yaje kwinjira mu kibuga asimbuye umurundi Rukundo 

Yageze mu kibuga atangira kugenzura umupira nk'ibisanzwe 

Yagize uruhare mu gitego cya Rayon Sports kuko yari umukinnyi wa 4 wakoze ku mupira awuherera Bugingo Hackim




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145476/nyuma-yimyaka-17-haruna-niyonzima-yongeye-kubira-ibyuya-ku-bwa-rayon-sports-amafoto-video-145476.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)