Nyuma yo kubona ibyavuye mu matora, umunyarwenya Samu wo muri Zuby Comedy wari mu bakandida 31 bari bahataniye kwinjira mu nteko ishinga Amategeko y'u Rwanda, yahise agenera ubutumwa abamubaye hafi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenya Mucyo Samson wamamaye nka Samu muri Zuby comedy wari mu bakandida 31 bari bahataniye kwinjira mu nteko ishinga Amategeko y'u Rwanda bahagarariye urubyiruko ntiyahiriwe mu matora.

Muri 31 bari bahatanye, hagombaga kuvamo umuhungu umwe n'umukobwa umwe batsinda amatora, bagahagararira urubyiruko mu inteko ishinga amategeko, gusa Samu ntiyabashije gutsinda.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Samu yashimiye buri wese wamushyigikiye, yemeza ko atabashije gutsinda amatora.

Yagize ati 'Mwarakoze kudushyigikira kandi ndabashimiye pe, gusa ntago twabashije gutsinda. Mwese aho muherereye ibyiza biri imbrere.'



Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kubona-ibyavuye-mu-matora-umunyarwenya-samu-wo-muri-zuby-comedy-wari-mu-bakandida-31-bari-bahataniye-kwinjira-mu-nteko-ishinga-amategeko-yu-rwanda-yahise-agenera-ubutumwa-abamubaye-hafi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)