Nyuma yo kurokoka Trump yavuze ko atazigera yemerera 'ikibi' gutsinda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amagambo uyu uri kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika yatangaje nyuma y'aho uwiswe Thomas Matthew Coorks w'imyaka 20 yagerageje kumurasa ariko akamuhusha, akamukomeretsa ugutwi.

Trump yarashwe ku gutwi ubwo yari amaze umwanya muto ageze ijambo ku bamushyigikiye muri Leta ya Pennsylvania, ku wa 13 Nyakanga 2024.

Abashinzwe umutekano we bahise barasa uyu musore wari ku gisenge cyo hejuru arapfa, bacyura byihuse uyu munyapolitiki.

Muri iryo raswa kandi umwe mu bari baje kwamamaza Trump na we yishwe arashwe abandi babiri muri bo bakomereka bikabije.

Ku rubuga yashinze rwitwa Truth Social ku wa 14 Nyakanga 2024, Trump yashimiye 'buri umwe wese wamuzirikanye ndetse akanamusengera ejo (ubwo iki gikorwa cyabaga),' yongeraho ko 'Imana yonyine ari yo yahabaye ikumira ibara kuba.'

Ati 'Ntituzigera dutinya na rimwe ahubwo tuzakomeza kuguma dushikamye mu kwizera kwacu ndetse dukomeye mu maso y'umubi.'

Uyu musaza w'imyaka 78 yavuze ko 'kuri iyi inshuro kunga ubumwe ari ingenzi, tukagaragaza abo turi bo nyakuri nk'Abanyamerika, dukomeye ndetse twiyemeje guharanira icyo dushaka, ntitwemerere ikibi gutsinda.'

Uyu mukandida perezida ku ruhande rw'Aba-Republicain, yihanganishije umuryango w'umuturage 'wishwe urw'agashinyaguro' na bariya babiri bakomeretse bikomeye abifuriza gukira vuba.

Yibukije Abanyamerika by'umwihariko abamushyigikiye ko 'Nkunda igihugu cyacu ndetse ndabakunda nizeye ko muri iki cyumweru nzavugira iki gihugu ubwo nzaba ndi muri Leta ya Wisconsin'.

Uku gukomera n'iki cyizere Trump yanabigaragaje ubwo yamaraga kuraswa ako kanya bari kumuhungisha yasabye abashinzwe umutekano we guhagarara gato, maze azamura ukuboko kw'iburyo asa nk'uwerekana intsinzi ku bari bamukurikiye.

Trump ari guhungishwa amasasu yakoze ikimenyetso kigaragaza intsinzi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyuma-yo-kurokoka-trump-yavuze-ko-atazigera-yemerera-ikibi-gutsinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)