Oda Gasinzigwa yagaragaje ibanga ryafashije u Rwanda mu kubarura amajwi byihuse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho nyuma yo gutangaza iby'ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu Abanyarwanda bakoze ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024.

Ibikorwa byo kubarura amajwi byatangiye hirya no hino mu gihugu Saa Cyenda z'umugoroba, mu gihe amajwi y'ibanze yatangajwe Saa Yine z'ijoro.

Ubibaze neza mu majwi y'ibanze yari amaze kubarwa angana n'abarenga miliyoni zirindwi zatoye bigaragara ko nibura mu isaha NEC yabashaga kubarura amajwi arenga miliyoni imwe.

Oda Gasinzigwa yatangaje ko kugira ngo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ibashe kubarura ibyayavuyemo vuba kandi neza hifashishijwe ikoranabuhanga ryaguwe rituma birushaho kugenda neza.

Ati 'Twavuguruye ikoranabuhanga ryacu, aho kuri buri site y'itora twatangiye gutora Saa Moya za mu Gitondo, Saa Cyenda twari dusoje, tugihagarika amatora twahise dutangira ibikorwa byo kubarura amajwi.'

Yakomeja ati 'Kuri buri site y'itora tuba dufite ibyumba bitandukanye, ibyo byumba tuba dufite abahuzabikorwa. Iyo tumaze kubara abo bahuzabikorwa bahuza amajwi hanyuma ayo kuri site agahita yoherezwa ku rwego rw'Akarere.'

Oda Gasinzigwa yagaragaje ko iyo bimaze kugezwa ku turere bihita byoroha kuko tubyohereza ku rwego rw'igihugu n'ibarura ry'amajwi ndetse no kuyahuza ntibitwara umwanya munini.

Ati 'Ku rwego rw'Akarere naho barayahuza bagahita babyohereza ku rwego rw'Igihugu natwe bikatworohere kuyahuza no kuyabara kubera gukoresha ikoranabuhanga.'

98% bitabiriye amatora

Oda Gasinzigwa yagaragaje ko ubwitabire bw'abatoye bungana na 98% kandi ko ari umubare mwiza nk'uko n'ubundi bisanzwe bimenyerewe ko Abanyarwanda bitabira ibikorwa by'amatora.

Perezida wa NEC yagaragaje ko kuba Abanyarwanda bitabiriye amatora ku bwinshi byatumye mu bice bimwe na bimwe, amasaha y'ibikorwa by'amatora byari biteganyijwe gusorezwaho bituma hongerwaho igihe nk'uko biteganywa n'amategeko agenga amatora.

Ati 'Umubare w'abitabiriye wari ushimishije, byageze amasaha yo gusoza gutora tugifite umubare w'abataratora ariko amategeko ateganya ko igihe cyo gutora kigeze ashobora gukomeza gukorwa mu gihe hari impamvu kandi babisabye Perezida wa Komisiyo.'

Ibice byatinze kurangiza gutora ni ibyo mu mijyi birimo Gasabo, Bugesera na Kamonyi.

Yagaragaje kandi ko nyuma y'uko NEC imaze kubarura amajwi yose y'abatoye ari bwo hazamenyekana umwihariko w'amatora y'uyu mwaka ku birebana n'ubwitabire, uko batoye, impfabusa n'ibindi bitandukanye.

Ku birebana no kuba amatora yarahujwe, Oda Gasinzigwa yagaragaje ko kuba amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite byakorewe rimwe nta cyabangamiye ikindi kandi hashyizweho uburyo bworoshye butuma buri kimwe gikorwa neza.

Yagize ati 'Twabonye byaragenze neza kandi Abanyarwanda bakaba babyishimiye hirya no hino ko batorewe mu gihe kimwe kandi bakabirangiriza icyarimwe bakaba babashije no kubona bimwe mu by'ibanze byavuye mu matora.'

Yagaragaje ariko ko mu bijyanye no kubarura amajwi ari ho NEC yahisemo kubitandukanya, habanza kubarwa ayo ku matora ya Perezida wa Repubulika ikazakurikizaho ay'Abadepite.

NEC yagaragaje ko ibikorwa byo kubarura amajwi bidatinda kubera hakoreshwa ikoranabuhanga mu kuyahuza
Muri buri cyumba cy'itora bahita babara amajwi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oda-gasinzigwa-yagaragaje-ibanga-ryafashije-u-rwanda-mu-kubarura-amajwi-byihuse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)