Ojera ntari mu bakinnyi ba Police FC bazakina CAF Confederation Cup #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Police FC yemeje ko Joackiam Ojera atari ku rutonde yatanze muri CAF rw'abakinnyi bazakina na CS Constantine mu mukino wa CAF Confederation Cup gusa ngo bashobora kumwongeramo ku mukino wo kwishyura.

Police FC ikomeje imyiteguro yo kwitegura ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup izakinamo na CS Constantine yo muri Algeria aho umukino ubanza uzabera muri Algeria tariki ya 16 Kanama 2024.

Nyuma y'umukino wa gicuti wabaye uyu munsi Police FC yatsinzemo Muhazi United 3-0, umunyabanaga wa Police FC, CIP Umutoni Claudette yabajijwe kuri rutahizamu w'umugande Joackiam Ojera ukina mu Misiri niba azakina uyu mukino.

Yavuze batamutanze ku rutonde ndetse ko atazakina umukino ubanza kuko bakiri muri shampiyona mu Misiri ariko ko bashobora kuzamwongeramo agakina umukino wo kwishyura.

Ati "Ojera aracyakina shampiyona mu Misiri, izarangira mu kwa 8 mu matariki cumi na, bivuze ko adashobora gukina uriya mukino wenda ashobora gukina umukino wo kwishyura. Ntabwo yajya kuri ruriya rutonde kuko dukenera ibyangombwa bitandukanye nk'urupapuro rumurekura rero agikina ntabwo twashyiramo ibyo byose, ariko iyo dukinnye umukino wa mbere baduha umwanya wo gushyiramo abandi bakinnyi mu gihe tugiye gukina umukino kwishyura."

Mu mpera za Mutarama 2024 ni bwo Ojera yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri Al Mokawloon Al Arab SC yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri ayisinyira amezi 6.

Ubwo yajyaga mu Misiri yasize asinye imbanziriza masezerano muri Police FC ndetse agira n'amafaranga ahabwa cyane ko yerekaga iyi kipe ko hari ibibazo ashaka gukemura.

Uyu mukinnyi nyuma yo kugera mu Misiri akitwara neza bivugwa ko yahise abona indi kipe imwifuza muri icyo gihugu akaba yumva atagaruka mu Rwanda bityo yamaze kumenyesha Police FC ko yumva ataza bamureka akabasubiza amafaranga bamuhaye ibintu Police FC yanze gukozwa.

Joackiam Ojera yakiniraga Rayon Sports kuva mu ntangiriro za 2023 aho yayigezemo ari intizanyo ya URA FC yo muri Uganda mu gihe cy'amezi atandatu, ayifasha kwegukana Igikombe cy'Amahoro.

Mbere y'uko umwaka wa 2023-24 utangira, Ojera yari yongereye amasezerano y'umwaka umwe ayikinira amezi 6 aho Rayon Sports yishyuwe ibihumbi 20 by'Amadorali.

Joackiam Ojera ntabwo azakina umukino wa Constantine



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ojera-ntari-mu-bakinnyi-ba-police-fc-bazakina-caf-confederation-cup

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)