Olmoti iri mu nkura zoherejwe mu Rwanda yarabyaye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere yo kuzanwa mu Rwanda, izi nkura zabaga muri Repubulika ya Tchèque kuva mu Ukuboza 2018.

Zoherejwe mu Rwanda biturutse ku bufatanye bw'Ishyirahamwe ry'u Burayi rishinzwe ibijyanye n'ahororerwa inyamaswa (European Association of Zoos and Aquaria, EAZA); Guverinoma y'u Rwanda n'Umuryango Nyafurika urengera urusobe rw'Ibinyabuzima, African Parks.

Inkuru BBC yanditse ku wa 21 Nyakanga 2024, ivuga ko Olmoti yabyaye, yibanze cyane ku buzima bw'iyo nkura yakuriye mu Bwongereza mu nzu z'inyamaswa zitandukanye.

Inkura y'ingabo yabyaranye na Olmoti yitwa Mandela, na yo ikaba iri muri izo eshanu z'umukara zazanwe mu 2019.

BBC yasobanuye ko Olmoti yakuwe mu nzu yororerwamo inyamaswa y'i Zurich, imaze amezi icyenda gusa ivutse. Yagejejwe muri Pariki yo mu Bwongereza yitwa Flamingo Land, mu 2015, iri kumwe na nyina yitwa Samira.

Nyuma y'aho yoherejwe mu nzu y'inyamaswa y'i North Yorkshire, mbere yo kugezwa mu Repubulika ya Tchèque.

Nyina wa Olmoti yasigaye muri Flamingo Land, mu 2021 yarahabyariye, iba inkura ya mbere y'umukara ihabyariye.

Umuyobozi muri African Parks, Drew Bantlin, yatangaje ko we n'itsinda bakorana bamaze gusura Olmoti mu cyumweru gishize, kandi ko yo n'iyo yabyaye zimeze neza.

Inkura ni inyamaswa ya gatatu nini nyuma y'Inzovu n'Imvubu.

Zagejejwe bwa mbere mu Rwanda mu 2017 ubwo hazanwaga iz'umukara. Mu 2019 hazanwe izindi eshanu z'umukara, na ho mu 2021 hazanwa izindi 30 z'umweru zikuwe muri Afurika y'Epfo.

Mu nyamaswa eshanu zikomeye ziri muri Pariki y'Akagera, inkura ni zo zonyine zifite abarinzi bihariye bazikurikirana isaha ku yindi bitewe n'uko zikomeje guhigwa cyane hirya no hino ku Isi. Inkura z'umukara ni zo zihigwa kurusha iz'umweru.

Ihembe ryayo rimeze nk'urwara ricibwa rikongera rikamera, ni ryo rihigwa bukware kuko rigurwa akayabo n'abavuzi gakondo bo muri Aziya.

Uko kuba zihigwa cyane, byatumye mu Burayi hashyirwaho gahunda zitandukanye zigamije ko inkura zikomeza kororoka kugira ngo zitazashiraho.

Hagaragazwa ko byatanze umusaruro kuko 10% by'inkura zose ziri ku Isi zibarizwa mu Burayi.

Urwego rushinzwe kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi ku Isi, IUCN, rugaragaza ko inkura z'umukara zifite inkomoko mu Burasirazuba n'Amajyepfo bya Afurika.

Kugeza mu mpera za 2022, IUCN yavugaga ko izo nyamaswa zibasiwe cyane, aho muri Africa yose habarurwaga izigera kuri 6,468 zonyine.

Olmoti iri mu nkura zoherejwe mu Rwanda yarabyaye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/olmoti-iri-mu-nkura-zoherejwe-mu-rwanda-yarabyaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)