Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pariki y'Igihugu ya Nyungwe igizwe n'ishyamba kimeza riri ku buso km2 1019, iherereye mu Burengerazuba bw'Amajyepfo y'u Rwanda, ibamo urusobe rw'ibinyabuzima birimo inyamaswa n'ibimera bitandukanye bitewe n'uko ari ishyamba ry'inzitane ryo mu misozi miremire muri Afurika.

Ishyamba kimeza ryayo rifatwa nk'ikigega cy'amazi y'u Rwanda kuko ritanga hejuru ya 70% by'amazi y'u Rwanda kandi ribonekamo isoko ya kure y'uruzi rwa Nili.

Ribonekamo amoko y'inguge atandukanye, amoko y'ibimera arenga 1250, inyamabere zirenga 90 n'amoko y'inyoni arenga 320.

Mu Mwaka wa 2005 nibwo Nyungwe yabaye Pariki y'Igihugu, abakoreragamo ibikorwa by'ubuhigi, ubushimusi, gutwika amakara n'ibindi byangiza ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima, bashyizwe hamwe muri koperative zigamije kubateza imbere.

Mu mirenge icyenda yo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe ikora kuri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe habarurwa abantu 891 bahoze bayikoreramo ibikorwa byangiza ibidukikije.

Kuri ubu bose bibumbiye hamwe muri koperative 35 bakoreramo ibikorwa bibateza imbere.

Kuva mu 2005 Ishyamba rya Nyungwe ryahindurwa Pariki y'Igihugu, abakoreragamo ubuhigi n'ibindi bikorwa biryangiza bakuwemo, Leta ikomeza gukurikirana imibereho yabo kugira ngo babeho neza batangiza ibidukukije.

Hagaragaramo Ibiti nk'ibyitwa Ibishigishigi byahozeho mu gihe cy'inyamanswa za Dinosaur, ibyo biti byifashishwaga mu bwubatsi bw'amazu, hagaragaramo ibiti bishobora kwangiza amashyamba kubera ko inyamanswa zabibungabungaga nk'imbogo n'inzovu zitakibarizwa muri Pariki ya Nyungwe

Iyo utembere iyi Pariki ubona ikiraro kirekire cyane kitwa Canopy walkway gifite ubutumburuke bwa Metero 70 z,ubuhagarike ndetse na Metero 170 z'ubutumburuke, muri Africa hari ibiraro byo mu kirere nk'ibi bitatu muri Ghana, Afurika yepfo ndetse no mu Rwanda

Mu Ishyamba rya Nyungwe uhasanga amoko arenga 1250 y'ibimera harimo amoko 50 y'ibishihe, amoko 133 ya 'Orchidées' indabo z'agahebuzo harimo amoko 24 ya gakondo, iri ku buso bwa hegitari 1019 nkuko twabigarutseho

Muri Mutarama 2019 kandi u Rwanda rwari rwasabye ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zashyirwa ku rutonde rw'umurage w'isi.

Abataragera muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe bayitekereza nk'ishyamba ry'inzitane riteye ubwoba ariko ni ahantu umuntu yakwifuza kureba bitewe n'ibyiza nyaburanga biyibarizwamo.

Umuryango w'Abanyamakuru bakora inkuru zijyanye n'Ibidukikije(REJ) ubitewemo inkunga na FOJO: Media institute, ku bufatanye na Pariki y'igihugu ya Nyungwe (Nyungwe National Park-Rwanda), uhora urajwe ishinga no guhugura abanyamakuru kugirango nabo bigishe Abanyarwanda kubungabunga ibidukikije kandi bibe umuco kugirango ihumanwa ry'ikirere rihagarare ndetse nutemye igiti atere bibiri hadasigaye kubungabunga urwo rusobe rw'ibinyabuzima hirya no hino mu Rwanda n'isi.

Abanyamakuru nabo bagaragaza ubushake, inyungu n'ubushobozi bwo kugeza amakuru ya nyayo ku babatega amatwi n'abasomyi dore ko mu byo bahugurwa habamo no kugera aho ibikorwa bibungabungwa n'ibyangizwa biherereye kugirango babone inkuru mpamo, nko gusura ibyanya by'ubukerarugendo nka Pariki zo mu Rwanda, Gukora imiganda rusange no gufatanya n'abaturage ibikorwa byo gusazura amashyamba no gutera amashya.

Ibidukikije ni Impano y'ubukerarugendo n'ubushakashatsi ariko nanone ibungabungwa ryabyo ni ingenzi ku mwuka uhumekwa.

The post Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/pariki-ya-nyungwe-ni-inyambo-itatse-iraba-mu-bukerarugendo-bwu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=pariki-ya-nyungwe-ni-inyambo-itatse-iraba-mu-bukerarugendo-bwu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)