Paul Kagame yasubije icyifuzo cya Knowless an... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga kuri Sitade ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kwe byitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 260 nk'uko byatangajwe n'umuryango FPR-Inkotanyi mu butumwa wanyujije ku rubuga rwa X.

Paul Kagame asanzwe afite urugo mu Bugesera ndetse n'urwuri ruherereye ruri i Kibugabuga mu karere ka Bugesera. Yavuze ko gutura muri aka Karere, yagira ngo ashimangire ko nta hantu na hamwe mu Rwanda ko gucira abantu.

Ati "Icyatumye ntura mu Bugesera ngaturana namwe, byari ugusubiza ikintu numvise kuva cyera gituruka ahantu habiri, hano mu Rwanda ubwaho ariko no mu baturanyi. Iyo bavuze ngo ni umugesera baba bavuze iki?  […] 

Kuko aha mu Bugesera mu mateka yavuzwe, uko hari hateye, bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo. Ntabwo hari ahantu ho kuba, ubanza ngo harabaye na Tsetse, zikarya abantu bagapfa. Hari abantu bari bagenewe kuba mu Bugesera ngo bicwe na Tsetse."

Yabwiye abanya-Bugesera ko ibikorwaremezo bimaze kubakwa bizongerwaho ibindi, ati 'biracyaza'. Ati 'Impamvu (yo gutura mu Bugesera) yari ukuvuga ngo mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye gushirirayo.'

Akomeza ati "[...] Njye naravuze nti hariya hantu hagomba kurimbura abantu, reka ngende mpabe nk'ikimenyetso cyo kubihakana, cyo kubihakanya, cyo kubirwanya."

Kandida-Perezida, Paul Kagame, yavuze ko Politiki ya FPR Inkotanyi, ishingiye ku gutuma buri munyarwanda yiyumvamo ubushobozi nk'ubw'undi uwo ari we wese ku Isi.

Ati "Ariko mujye mwibaza, umuntu ni nk'undi. Haba hano mu Rwanda n'ahandi. Buriya bageze kuri byinshi, ntabwo baragera ku kurema umuntu kuko ntibyakunda, ntibabishobora."

"Ni yo mpamvu twebwe tubababwira, kandi ni ko mukwiye kumera, urubyiruko rwa FPR n'Abanyarwanda b'ubu mukwiye gutinyuka, mukareba abantu mu maso, mukababwira ko atari bo Mana. Ntabwo ari bo Mana rwose."


Yasubije icyifuzo cya Knowless

Umuhanzikazi Butera Knowless yatanze ubuhamya bwumvikanisha uburyo ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Paul Kagame bwatumye yiteza imbere, kandi amwizeza ko bazakomeza kumushyigikira.

Knowless yasabye Paul Kagame kuzatumira abanya-Bugesera bakaganira, bakishimira ibyiza byagezweho. Mu gusubiza, Paul Kagame yavuze ko yiteguye kuzabatumira, kandi azabagabira.

Ati "Twebwe kubera imyaka yacu n'aho tugeze n'ibyo twagize, buri gihe kigira ibyacyo, akantu twatangira kukabona cyera mbere y'abo bana. Hanyuma ibyo iyo abantu bataramye, barishima, ndetse kubera ko katugezeho cyera, twe dushobora no kugaba. Ubwo tuzabagira rero."

Paul Kagame, yavuze ko gutura mu Bugesera yagiraga ngo yerekane ko mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye kugwayo

Kagame yabwiye abanya-Bugesera ko ibikorwaremezo bizakomeza kwiyongera







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144709/paul-kagame-yasubije-icyifuzo-cya-knowless-anavuga-impamvu-yahisemo-gutura-mu-bugesera-144709.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)