Perezida Kagame yafunguye Stade Amahoro avuga ko nta rundi rwitwazo, Perezida wa CAF ahamya ko ari iya mbere muri Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yatashye Stade Amahoro yari imaze igihe ivugururwa maze avuga ko ari amahirwe ku bakinnyi b'abanyarwanda ubu nta rwitwazo u Rwanda rugomba kumenyekana mu bihugu bya ruhago muri Afurika.

Uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 ku munsi w'Ubwigenge nibwo Stade Amahoro yari imaze imyaka irenga ibiri ivugururwa yatashywe kumugaragaro. Iyi Stade yavuye ku bihumbi 23 yakiraga ubu isigaye yakira ibihumbi birenga 45.

Stade ikaba yatashywe kumugaragaro na Perezida Kagame aho yafatanyije na Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motespe.

Motespe yavuze ko iyi Stade ari nziza muri Afurika no ku Isi, nk'abanyafurika bakwiye guterwa ishema na yo.

Ati 'Iyi ni Stade ya mbere nziza muri Afurika no ku Isi, twe nk'abanyarwanda ndetse n'Abanyafurika dukwiye guterwa ishema. Turashmira Perezida Kagame.'

Yakomeje kandi avuga ko yifuza kuzarebera kuri Stade Amahoro umukino w'u Rwanda rukina n'ikipe ikomeye ku mugabane.

Ati 'Ubutaha ninza hano ndashaka kureba ikipe y'u Rwanda ikina n'ikipe nziza yo ku Mugabane wa Afurika. Reka nsoze mvuga ko ukurikije impano zihari n'uburyo bwo kuzamura impano rwose u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzaba imwe mu makipe meza ku Mugabane wa Afurika."

Perezida Kagame akaba yashimiye Perezida wa CAF ndetse n'uwa FIFA kuko ari bo batumye u Rwanda rugira inyota yo kubaka Stade nk'iyi.

Ati 'Ndashimira Perezida wa CAF, Patrice Motespe n'inshuti akaba n'umuvandimwe, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino batumye tugira inyota yo kubaka igikorwaremezo cya siporo nk'iki.'

Perezida Kagame kandi yavuze ko nta rundi rwitwazo ubu u Rwanda narwo rugomba gukora cyane rukaza mu bihugu bizwi mu mu mupira w'Amaguru muri Afurika.

Ati 'Ubu nta rwitwazwo ku bakinnyi bakiri bato bafite impano yo gukina umupira w'amaguru. Mugomba gukora cyane, mugomba gukorana ubushishozi, mureke tubarwe mu beza bari ku mugabane wacu.'

Nyuma yo gufungura iyi Stade kumugaragaro, hahise hakurikiraho umukino wo guhatanira igikombe cyo kuyitaha 'Stade Amahoro Anauguration Trophy', urimo guhuza APR FC na Police FC.

Perezida Kagame na Perezida wa CAF, Patrice Motespe bafunguye Stade Amahoro kumugaragaro
Perezida Kagame yashimiye Perezida wa CAF kuba yarateye inyota u Rwanda rwo kubaka Stade nk'iyi, ubu ngo nta rwitwazo ku Rwanda
Hahise hakurikiraho umukino wahuje Police FC na APR FC
Perezida wa CAF avuga ko Stade Amahirio ari yo nziza muri Afurika



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-nyuma-yo-gutaha-stade-amahoro-yavuze-ko-nta-rundi-rwitwazo-perezida-wa-caf-ahamya-ko-ari-iya-mbere-muri-afurika-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)