Perezida Kagame yagabiye inka abahanzi barimo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024. Mu bakiriwe, harimo Butera Knowless ari nawe wari wabisabye, umugabo we Ishimwe Karake Clement, Platini P, Nelly Ngabo, Meddy Saled usanzwe utunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi, umugore we Tom Close, Ange Ingabire Tricia n'abandi.

Ni umugoroba waranzwe no kuganira ndetse no gutarama nk'uko Umukuru w'Igihugu yari yabisezeranyije.

Yahiguye isezerano!

Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera, ku wa 6 Nyakanga 2024, Paul Kagame yavuze ko yahisemo kuhatura mu rwego rwo guhinyuza abahafata nk'aho ho guciribwa abantu.

Ati 'Aha mu Bugesera, uko hari hateye bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo, ntabwo hari ahantu ho kuba. Habaye za 'tse tse' zikarya abantu bakarwara bagapfa […] Impamvu yatumye mpatura cyangwa mubona haza ibikorwa mwahoze muvuga cyangwa n'ibindi biza, byari ukuvuga ngo mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye gushirirayo, nta n'abantu abo aribo bose, ntawe ugenewe kurimburwa ngo abuzwe ubuzima bwe.'

Mu batanze ubuhamya ku rugendo rw'ubuzima bwe harimo na Knowless, wamushimiye aho yacyuye igihugu, ndetse amubwira ko yatuye mu Bugesera kubera impamvu nyinshi zirimo n'uko nawe ahafite urugo, kandi benshi bakomeje kuhatura.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Nyigisha' yasabye Umukuru w'Igihugu kuzabasura. Mu gusubiza, Paul Kagame yavuze ko yiteguye kuzasohoza isezerano.

'Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.'

Mu buhamya bwe, Knowless yijejej Paul Kagame ko bazakomeza gukorera igihugu. Ati 'Nk'urubyiruko icyo twabizeza ni uko turi bato batari gito, ikindi ni uko ahantu aho ariho hose muzashingura ibirenge muzizere ko ariho intambwe zacu zishingiye, muradufite kuri ubu n'ejo hazaza.'

Akomeza ati 'Twa twana twari udupfubyi mwaratureze twarakuze ubu turabashimira. Twavuyemo abantu bakuru bazima aribo batwebwe. Ikirenze kuri ibyo twarashibutse, utwana twacu ubu ntabwo turirimbishwa n'agahinda turirimba kubera ibyishimo, abana bacu babona icyizere mu babyeyi babo' 

Perezida Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro n'abahanzi batuye i Bugesera




Perezida Kagame na Madamu bakiriye abahanzi basanzwe batuye i Bugesera





Abari imbere uhereye ibumoso: Platini P, Ishimwe Karake Clement, Meddy Saleh ndetse na Nel Ngabo


Tom Close yataramiye abahanzi bagenzi be mu mugoroba udasanzwe mu buzima bw'abo



Ku wa 6 Nyakanga 2024, nibwo Knowless Butera yasabye Perezida Kagame kuzabakira


Umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close


Perezida Kagame yasohoje isezerano, yakira abahanzi batuye i Bugesera



Perezida Kagame yakiriye aba bahanzi batuye i Bugesera mu rwuri rwe ruherereye Kibugabuga

Umuhanzi Platini P wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Atensiyo', 'Veronika' n'izindi

Umuhanzi Nel Ngabo ubarizwa muri Kina Music yataramye

Ishimwe Karake Clement washinze Label ya 'Kina Music'


Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Paul Kagame yakiraga abahanzi batuye i Bugesera



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144951/perezida-kagame-yagabiye-inka-abahanzi-barimo-knowless-batuye-i-bugesera-amafoto-144951.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)