Perezida Kagame yahishuye ibihe bidasanzwe yabanyemo n'imfura ye mu gihe cy'urugamba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga mu 2024, mu kiganiro yagiranye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Kimwe mu bibazo Perezida Kagame yabajijwe muri iki kiganiro, ni uko abasha guhuza ubuzima busanzwe n'akazi akora buri munsi.

Yifashishije urugero rw'ibyabaye, Perezida Kagame yagaragaje ko no mu gihe cy'Urugamba yashoboraga kubonera umuryango we umwanya, kuko hari iminsi mike yamaze abana n'imfura ye ku Mulindi wa Byumba ahari Icyicaro Gikuru cya RPA.

Ati 'Mu 1994 mbere ya Jenoside, yari afite imyaka itatu, baramunyoherereje (Ivan Cyomoro) mbana nawe muri iyi nzu, mu gihe cy'icyumweru cyangwa munsi yacyo.'

Yakomeje avuga ko no mu ijoro indege ya Habyarimana Juvenal yagwaga bari bari kumwe.

Ati 'Ubwo Habyarimana yapfiraga mu ndege, umuhungu yari ari hano ari kumwe nanjye. Amakuru yaje turi kureba umupira w'amaguru mu marushanwa y'Igikombe cya Afurika, ndibuka yari Senegal na Cameroun. Haje umuntu afite ubutumwa bw'uko indege ya Habyarimana yaguye, hari akavuyo muri Kigali n'ibindi. Yari ari hano turi kumwe, adahari nk'umusirikare, yari hano nk'umuryango. Nari ndi kugerageza kwirengagiza umutwaro nari mfite, binyuze mu kuba mfite umuhungu wanjye hafi.'

Perezida Kagame yavuze ko hari n'igihe uyu muhungu we w'imfura bashatse kumukura aha ku Mulindi ngo asange mama we ariko arabyanga.

Ati 'Ikindi kintu gisekeje, namusize hano njyana n'Ingabo zari zigiye i Miyove, nohereza ubutumwa mbwira abantu bari basigaye hano ko bakwiriye gusubiza umwana hakurya y'umupaka ngo asange mama we. Yanze kubyemera arabyanga, ararira, yaravugaga ati 'papa wanjye ari he?' Yarabyanze kuri uwo munsi, umunsi ukurikiyeho nabwo twari duhuze, byasabye ko ngaruka ku munsi wa kabiri kugira ngo mwumvishe ko akwiriye kugenda. Nabwiye Abayobozi b'Ingabo aho zari ziri ko bampa igihe gito nkabanza nkajya gukemura ikibazo bwite.'

Kagame yavuze ko yageze ku Mulindi mu rukerera asanga Ivan Cyomoro aryamye, aho abyukiye amwumvisha ko akwiriye gusanga mama we.

Ati 'Byasaga n'aho yashimiye aho yabaga, byasabye ko mwumvisha ndetse bigera n'aho kumutegeka, muha umuntu amujyana ku mupaka, njye mpita nsubirayo, sinigeze nanaruhuka nagomba gusanga Ingabo.'

Mu bihe bitandukanye, Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nubwo aba afite inshingano nyinshi atajya aburira umwanya umuryango we. We na Madamu Jeannette Kagame bafitanye abana bane, n'abuzukuru babiri.

Ivan Cyomoro ni imfura ya Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame
Perezida Kagame yahishuye ibihe bidasanzwe yabanyemo n'imfura ye ku Mulindi mu gihe cy'urugamba
Ivan Kagame yabanye na Perezida Kagame ku Mulindi wa Byumba
Ivan Kagame ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame Umukandida wa FPR Inkotanyi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-yahishuye-ibihe-bidasanzwe-yabanyemo-n-imfura-ye-ku-mulindi-mu-gihe-cy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)