Perezida Kagame yakiriye abarimo Jorge Carlos Fonseca na David Maraga bari indorerezi mu matora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amatora y'Umukuru w'Igihugu n'Ayabadepite mu Rwanda, yabaye ku wa Mbere ku itariki ya 15 Nyakanga 2024, ndetse Komisiyo y'Amatora yatangaje iby'ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu byagaragaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99.15%.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye izo ndorerezi za AU-COMESA ndetse n'iza EAC zari zisoje ubutumwa bwazo mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.

Izi ndorerezi Mpuzamahanga, nyuma yo gusoza inshingano, zasohoye itangazo zishima imigendekere myiza y'amatora mu Rwanda.

Nyuma y'amatora, David Maraga yashimye imigendekere myiza yayo, agaragaza ko 'ni amwe mu matora ya mbere niboneye n'amaso yanjye yagenze neza, ngereranyije n'andi nabonye.'

Ati 'Cyane cyane ku munsi w'itora byari binyuze mu mucyo mbese bikozwe neza cyane. Muri raporo tuzatanga, iyi migendekere myiza ni ikintu tuzagarukaho. Imitegurire yari ku rwego rwo hejuru utabasha gusobanura.'

Ni ubunararibonye Prof Maraga yagereranyije n'andi matora yo mu bindi bihugu yiboneye, aho yavuze ko yo aba agizwe n'imyigaragambyo, akavuyo n'izindi kidobya nyinshi, ibintu atigeze abona mu Rwanda, haba mbere na nyuma y'amatora.

Ati 'Ahandi usanga ibintu ari akaduruvayo, basakuza ndetse no ku munsi w'itora ntibatinye kubigakorerwa ku ma site y'itora. Ibyo ntibyigeze bibaho hano na busa, nta na bike rwose.'

Yagarageje ko uretse we, n'indorerezi 55 yari ayoboye zari zoherejwe mu bice bitanduakanye by'igihugu ku ma site y'itora zamuhamirije ko ibintu byagenze neza aho 'bambwiye ko nta kidobya zabayeho muri rusange.'

Prof. Maraga yari ayoboye itsinda ry'indorerezi zavuye mu bihugu binyamuryango bya EAC n'izavuye mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EALA.

Mu minsi ishize amatora ataraba Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yari yatangaje ko imaze kwakira indorerezi zemerewe gukurikirana amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite, zigera kuri 1110 zirimo abanyamahanga 334 baturutse mu bihigu binyuranye ndetse n'imiryango mpuzamahanga.

Perezida Paul Kagame yakiriye Jorge Carlos De Almeida Fonseca wari uyoboye indorerezi za EU-COMESA mu matora
Indorerezi za EU-COMESA zakiriwe na Paul Kagame
David K. Maraga wari uyoboye indorerezi za EAC yakiriwe na Perezida Kagame
Indorerezi za EAC zahuye na Perezida Kagame, zashimye imigendekere myiza y'amatora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-abarimo-jorge-carlos-fonseca-na-david-maraga-bari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)